Dushimimana Saidi yahagurutse i Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Kamena yerekeza i Dubai, aho yitabiriye gihe irushanwa nyir’izina rizatangira tariki ya 25 z’uku Kwezi rirangire ku Tariki 7 Nyakanga.
Uyu mwana akaba yaratoranyijwe guserukira u Rwanda muri iri rushanwa ryo gusoma korowani mu batarengeje imyaka 21 nyuma yo kuba uwa mbere mu rushanwa ryabereye mu kigo ngandamuco cya kiyisilamu kwa Khadafi, ryahuje abana bane bafashe korowani mu mutwe.
Sheikh Aly Kajura, umuyobozi mukuru wa DAARUL QURAN, umuryango nyarwanda ugamije kwimakaza uburezi bushingiye kuri Qur’an yabwiye IGIHE ko impamvu iri rushanwa riba mu kwezi kwa Ramazani biterwa n’uko igitabo cya korowani ntagatifu cyasohotse muri uku kwezi binyujijwe kuri Malayila Jibril abandi bita Gabriel.
Yemeza ko igituma iki gihugu gitegura irushanwa mpuzamahanga ry’abana batarengeje imyaka 21 biterwa n’uko iki gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’abarabu kiba kigamije gukundisha abana gusoma korowani no kumenya agaciro kayo.
Sheikh Kajura ati “Twizeye ko uyu mwana azitwara neza ndetse akanahesha ishema igihugu cyacu kuko twumvishe asoma neza”.
Yakomeje agaragaza ko nta muntu n’umwe witabira iri rushanwa atarafashe igitabo cya korowani cyose mu mutwe kuko ari cyo kintu cya mbere abarabu bateguye iri rushanwa bareba.
Kuba uyu mwana w’Imyaka 13 afite korowani yose cyangwa igitabo gitagatifu mu mutwe benshi muri bo babifata nk’ibitangaza cyane kuko bidakunze kubaho dore ko korowani yose cyangwa se Msafu (soma umusafu) igizwe n’ibice (sura) 114 ari mu bice 30 bita amajuzu ndetse ikaba inanditse mu rurimi rw’icyarabu.
Thamimu Hakizimana



















TANGA IGITEKEREZO