00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibirori byo kwizihiza Noheli byabishye i Betelehemu ku ivuko rya Yezu

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 December 2023 saa 12:26
Yasuwe :

Yesu cyangwa Yezu [bitewe n’uko ubivuga] yavukiye i Betelehemu, agace gaherereye mu majyepfo ya Yeruzalemu. Ni inkuru abamwemera bose nk’Umwami n’Umukiza bemeranyaho, igaragara mu gitabo cya Luka 2:1-20.

Handitse ngo “I Betelehemu hari abantu benshi bari baje kwiyandikisha. Nta handi hantu Yozefu na Mariya bashoboye kubona icumbi uretse mu kiraro, aho indogobe n’andi matungo byararaga. Aho ni ho Yesu yavukiye. Mariya yamufurebye mu bitambaro maze amuryamisha aho amatungo arira.”

Yeruzalemu ni umurwa uherereye mu ntara ya West Bank igenzurwa na Leta ya Israël. Ni igice kiri mu makimbirane hagati y’iki gihugu na Palestine ihamya ko yacyambuwe.

Amateka amaze imyaka myinshi agaragaza ko intambara y’ingabo za Israël n’umutwe wa Hamas ukomoka muri Palestine, ashingira kuri West Bank, igasemburwa cyane n’uko Israël yashatse ko Yeruzalemu yaba Umurwa Mukuru wayo, aho kuba Tel Aviv.

Iyi mpamvu ni yo yatumye Hamas igaba ibitero byo ku butaka mu majyepfo ya Israël tariki ya 7 Ukwakira 2023, yica ababarirwa mu 1200 barimo abasivili, abasirikare n’abapolisi, ifata bugwate abandi 240.

N’umujinya w’umuranduranzuzi, igisirikare cya Israël cyatangarije amahanga ko cyinjiye mu ntambara, cyatangiye kumisha ibisasu mu ntara ya Gaza iri muri Palestine, aho cyasobanuraga ko kigamije kurandura burundu Hamas.
Ibitero by’ingabo za Israël kuri Hamas byakurikiwe n’icyiswe ‘opération’ yo ku butaka igamije guhiga abarwanyi ba Hamas muri Gaza no kubohoza abo yafashe bugwate cyatangiye tariki ya 30 Ukwakira 2023.

Kugeza uyu munsi, ingabo za Israël zikomeje intambara muri Gaza kandi ibikorwa byazo bigira ingaruka ku basivili, by’umwihariko.

Umuryango w’Abibumbye tariki ya 22 Ukuboza watangaje ko hamaze gupfa abantu ibihumbi 20, hakomereka ibihumbi 53. Ni amakuru yanemejwe na Minisiteri y’Ubuzima muri iyi ntara, yanatangaje ko abaturage 85% bamaze kuva mu byabo.

CNN ishingiye ku makuru cyahawe n’abatuye i Betelehemu, cyatangaje ko ubusanzwe ari inshuti na benshi bo muri Gaza kandi ko mu bihe by’amahoro, bifatanya mu kwizihiza iminsi mikuru, byagera kuri Noheli, bakabasura, bagasabana.

Umuturage wo mu gace ka Al Shawawra (muri Palestine) gaturanye na Betelehemu, Ali Thabet, yavuze ko n’ubwo we ari umuyoboke w’idini ya Islam, buri mwaka ajya gusura abaturanyi be “kubera ko umubano wacu n’abavandimwe bacu b’Abakirisitu urakomeye.”

Ali yagize ati “Twifatanya na bo mu birori, na bo bakifatanya natwe mu birori byacu. Ariko iminsi mikuru yo muri uyu mwaka ni mibi cyane.”

Mu gihe intambara ikomeje, nta birori byo kwizihirwa biri bube kuri uyu wa 25 Ukuboza, imitako yabaga iri muri aka gace irimo n’Ibiti bya Noheli ntabwo yigeze ishyirwaho, ingendo z’imyiyerekano ndetse n’ibindi birori bishingiye ku madini na byo ntibyabaye. Birashingira ku cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa West Bank mu ntangiriro za Ukuboza, mu rwego rwo kwifatanya mu kababaro n’abari mu kaga.

Abanyamakuru batatu, Will Ripley, Mohammed Tawfeeq na Abeer Salman bati “Gutemberera muri Yeruzalemu mu bilometero hafi umunani mu majyepfo ya Yeruzalemu ntabwo ari urugendo rworoshye nk’ibisanzwe. Abiyisiraheli bashyize muri West Bank bariyeri zikumira ingendo, ni na ko bimeze ku hantu habera igenzura imbere no hanze y’umujyi. Byabaye bibi kuva Hamas yagaba igitero.”

Ali yatangaje ko ubwo umwana we yabonaga Noheli ya none idasanzwe, yamubajije impamvu yabyo, abura icyo amusubiza. Ati “Umwana wanjye yambajije impamvu nta Giti cya Noheli abona muri uyu mwaka. Ntabwo nzi uko namusubiza.”

Rony Tabash ukorera ubucuruzi i Betelehemu yagaragaje ko intambara iri kuba yamuhombeje, ku buryo no kuri Noheli yabuze abakiliya. Ati “Ntabwo twigeze tubona Noheli imeze itya. Kuva mu mezi atatu ashize, mvugishije ukuri nta muntu n’umwe uraza kugura.”

Padiri Spiridon Sammour wo muri Orthodox yatangaje ko nta mpamvu ihari yatuma abo muri Betelehemu bizihiza ivuka rya Yesu. Ati “Noheli ni ibyishimo, urukundo n’amahoro.”

“Nta mahoro, nta byishimo dufite. Biri mu biganza byacu kandi dusengera abayobozi bazafata ibyemezo ku Isi, Imana izabafashe, ibahe urumuri rwo kugera ku mahoro hano no ku Isi yose.”

Umushumba uhagarariye Kiliziya ku butaka bwera Yesu yavukiyeho, Francesco Patton, yatangarije kuri Vatican Radio ko koko imihanda ya Beletehemu nta bantu bayirimo, ndetse n’imbuga ngari zaho zirimo ubusa, ariko ko n’ubwo nta gikorwa cyo kwizihiza ibirori cyabaye, Yesu we yamaze kuvuka.

Yagize ati “Muri ibi bihe, abenshi barabaza niba twahagaritse Noheli. Ntabwo twahagaritse Noheli kubera ko yamaze kuba kandi Imana ishimwe, nta wabasha kuyihagarika.”

Nta cyizere gihari cy’uko n’umwaka mushya uzatangira intambara yarahagaze kuko Leta ya Israël yatangaje ko ingabo zizahagarika ibikorwa byazo mu gihe zizaba zimaze gusenya burundu Hamas.

Uyu mutwe na wo warahiriye gukomeza kwirwanaho no gukomera ku ntego nyamukuru yawo yo kubohora ubutaka bwa Palestine.

Betelehemu nta birori bya Noheli byabaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages