Mu kiganiro umuyobozi w’Abayisiramu mu Rwanda Mufti Sheikh Kayitare Ibrahim yagiranye na IGIHE, yemeje ko abayisilamu bose muri iri joro ryo ku wa Kane tariki 16 Nyakanga bategereje Ukwezi kugira ngo basoze igisibo gitagatifu cya Ramadhan.
Mufti Kayitare Ibrahim yanemeje ko isengesho rya Eid el-Fitr risoza igisibo gitagatifu cya Ramazani (Ramathan) rizabera mu Kigo Ndangamuco cya Kisilamu aho bita kwa Kadafi, aho kubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo nk’uko byari bisanzwe, ibyo bikaba bitewe n’imirimo y’ivugurura irimo gukorerwa kuri icyo kibuga.
Yagize ati “Ilaidi tuzayisengera kwa Khadafi saa moya n’igice za mugitondo kuko aho twayisengeraga hari kubakwa”.
Yakomeje yibutsa abayisilamu bose ko bitari byemezwa neza ko umunsi mukuru wa Eid el-Fitr uzaba ejo, kuko hategerejwe ko Ukwezi kuboneka.
Ati “Dutegereje Ukwezi nitukubona nijoro ejo izaba ari Ilaidi kandi nitutakubona ubwo izaba ari kuwa Gatandatu”.
Eid el-Fitr cyangwa se ilaidi ni umunsi mukuru abantu bakora bishimira ko basoje igisibo gitagatifu cya Ramadhan kuko baba barakozemo ibikorwa byinshi bitandukanye birimo kwibombarika ku Mana no kuyiyegereraza.
Icyihariye cy’iri sengesho rya Eid el-Fitr n’andi masengesho n’uko rinasengerwa mu mbuga cyangwa mu kibuga nk’uko Intumwa muhamadi Imana imuhe amahoron’imigisha yabigenzaga.
Eid el-Fitr ni umwe mu minsi ibiri mikuru mu idini ya Islam, bakawizihiza basoza ukwezi gutagati kwa Ramadhan. Undi munsi mukuru witwa Eid Al Aduh aho batanga igitambo, ukaba uba mu Kwezi kwa 12 mu Mezi y’abarabu witwa Eid Al Aduh.



















TANGA IGITEKEREZO