Iyo ushaka ko ikintu kigera ku bantu benshi kandi vuba ngo ukibwira igitsina gore. Ibyo bigaterwa n’uko bamwe muri bo ngo batabasha kubika ibanga igihe kirekire.
Amakuru dukesha urubuga rwa 7sur7, avuga ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko 85% by’abagore badashobora kubika ibanga babikijwe mu gihe kirenze iminota 32.
Abagore bagera ku bihimbi bitatu (3000) babajijwe, bavuzeko mubo babwira ibanga babikijwe haba harimo abagabo babo, inshuti ndetse naba Nyina.
Abagera kuri ½ bavuze zimwe mu mpamvu zibatera kumena ibanga, baba bagirango baruhuke, ngo kuko baba bumva ari nk’umutwaro bikoreye.
Naho abagera kuri 13% bemezako barivuga kugirango iyo nkuru ikunde igere kure, ku bantu benshi kandi vuba.
Abagera kuri 40% bo bavugako bamena ibanga kuko baba bumva badakwiye kuryihererana.
Bamwe muri aba bagore bamena amabanga baba babikijwe, bavuga ko baba bumva bafite inkomanga ku mutima ngo kuko babatashoboye kugumana muri bo ibyo babikijwe n’umuntu wabagiriye ikizere.



















TANGA IGITEKEREZO