00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

3% by’ababa mu nkambi zo mu Rwanda bafite ubumuga

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 6 March 2015 saa 06:23
Yasuwe :

Ababana n’ubumuga butandukanye bangana na 3% by’abatuye inkambi eshanu z’Abanyekongo ziri mu Rwanda (arizo Nyabiheke, Kigeme, Kiziba, Mugombwa na Gihembe), bafite ubumuga.

Iyi mibare yagaragajwe n’ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry’Ubuzima, bwari bugamije kureba umubare w’ababana n’ubumuga, kumenya imbogamizi bahura nazo n’uburyo bazitwaramo.

Kanyoni Maurice, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi, wari mu itsinda ry’abashakashatsi yavuze ko bwamaze amezi atatu, bwatangiye mu Kuboza umwaka ushize busozwa muri Gashyantare uyu mwaka.

Baciye kuri buri rugo, babaza abafite ubumuga imbogamizi bahura nazo n’uko bazitwaramo, basnga zimwe mu mbogamizi abafit ubumuga bahura na zo zirimo kugera aho serivisi zitandukanye zibarizwa nko gufata imfashanyo, kugera ku mashuri, insisiro no kwa muganga n’izind ngendo.

Yagize ati ’’Ubushakashatsi twakoze bwari bugamije kureba umubare w’ababana n’ubumuga baba mu nkambi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda uko ari eshanu. Hari n’abatitabwaho uko bikwiye ugasanga batabona ibyo bakeneye uko babyifuza. Insimburangingo n’inyunganirangingo biri mu byo aba babana n’ubumuga bifuza ntibabone.’’

Umwe mu babana n’ubumuga akaba n’umuyobozi w’abo mu nkambi ya Gihembe, Musafiri Thomas, yongeyeho ko bahabwa ubufasha bw’amafaranga y’u Rwanda 210 agenewe umuntu umwe ku munsi, ariko ugasanga atabakemurira ibibazo baba bafite.

Yasabye Leta y’u Rwanda gukomeza kubakorera ubuvugizi nk’uko itahwemye kubikora kuva yabemerera kubacumbikira ku butaka bwayo.

Rwahama Jean Claude, Umuyobozi ushinzwe ibibazo by’impunzi muri MIDIMAR yijeje abari muri iyi nama ko Leta igiye gukomeza gahunda y’ubuvugizi, ishakira ibisubizo by’bibazo aba babana n’ubumuga ndetse n’abari mu nkambi zose muri rusange bahura nabyo.

Izi mpunzi z’Abanyekongo ziri mu Rwanda kubera ibibazo by’intambara byashegeshe igihugu cyabo, muri rusange barashima cyane Leta y’u Rwanda ikomeje kubafata neza muri byose harimo n’ubuvugizi idahwema kubakorera.

Kuri ubu mu Rwanda habarurwa impunzi zikomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zigera ku Bihumbi 72.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages