00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abahaji bubakiye umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 16 June 2013 saa 09:12
Yasuwe :

Mukantaho Marita umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabanaga n’abana be 5 mu nzu ishaje mu Murenge wa Nyamirambo, bayisaniwe n’ishyirahamwe ry’Abahaji(Abayisiramu baba barakoze urugendo rutagatifu i Maka ).
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena nibwo ishyirahamwe ry’abasangirangendo “Abahaji” bubakiye umupfakazi Mukantaho Marita wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anemererwa na Mufti wungirije Nsengiyumva Jumatatu ihene (…)

Mukantaho Marita umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabanaga n’abana be 5 mu nzu ishaje mu Murenge wa Nyamirambo, bayisaniwe n’ishyirahamwe ry’Abahaji(Abayisiramu baba barakoze urugendo rutagatifu i Maka ).

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kamena nibwo ishyirahamwe ry’abasangirangendo “Abahaji” bubakiye umupfakazi Mukantaho Marita wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse anemererwa na Mufti wungirije Nsengiyumva Jumatatu ihene ebyiri zo korora ziyongera ku nka yabonye muri Girinka.

Mukantaho Marita yatangarije IGIHE ko yishimye cyane kandi yanatangajwe no kuba abantu badahuje idini bamutekereza, ati “Ndishimye cyane kubona nubakiwe inzu , sinaryamaga ngo nsinzire imvura iri kugwa kuko yavaga yose kandi mwabonye uburyo yari ishaje, ubu buzima mbubayemo imyaka 19 kandi sinigeze nkeka ko nanjye nafashwa gutya ariko ndishimye binyeretse ko nkiri kumwe n’abantu.”

Marita akomeza avuga ko kuba afashijwe n’abo badahuje idini, Abasilamu atakekaga ngo bimugaragarije urukundo Abanyarwanda bamaze bafite.

Munyakazi Isiaka, Perezida w’ishyirahamwe ry’Abasangirangendo “Abahaji” bo mu mwaka wa 2011, yavuze ko iki gikorwa cyo gufasha abatishoboye n’abapfakazi ba bagitekereje bavuye i Maka kuko babonye ibyiza bahakuye badakwiye kubisigarana bahitamo kuza kubigeza ku Banyarwanda bose.

Munyakazi yagize ati “Ntitwaje aha kubera ko duhuje ukwemera na Marita cyangwa ngo kuko natwe tubuze abapfakazi twafasha, gusa ni Imana yatuyoboye kuri Marita. Ibi rero bigomba kwereka Marita ko atabuze umuryango wose kuko natwe turi umuryango we.”

Mu gusoza iki gikorwa Nkurunziza Alex Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirambo Marita atuyemo yashimye “Abahaji” igikorwa cyza bakoze kuko biri no muri gahunda ya Leta isabasa gukomeza ibikorwa nk’ibyo. Ibyo bikorwa byo gusana n’inzugi z’ibyuma, amabati na sima yaguzwe bifite agciro k’ibihumbi 800.

Marita mu muryango w'inzu ye bigaragara ko yari ishaje
Abahaji bamanukana bimwe mu bikoresho bagiye gusanisha inzu ya Marita
Inzu ya Marita yashyizweho amabati mashya ndetse n'imiryango y'ibyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages