Abantu benshi batandukanye bemeza ko ,abakozi bakora akazi ko mu rugo bari mu bantu bahembwa amafaranga make cyane, ku buryo hari n’ibintu byinshi bakenera ntibabashe kubyigondera bitewe n’ayo mafaranga make bakorera ku kwezi.
Bamwe mu bakora akazi ko mu rugo batuye mu Mujyi wa Kigali baganiriye na IGIHE bemeza ko kuba bahembwa amafaranga make bituma hari ibyo bakenera ntibabibone bitewe n’uko biba bihenze ugereranije n’amafaranga bahembwa.
Mu bintu aba bakozi bagaragaje ko bibagora kwigurira kandi biba ari ingenzi mu buzima bwabo ni amataratara y’amaso baba barandikiwe n’abaganga.
Kayumba Simon ukora akazi ko mu rugo mu Murenge wa Nyakabanda avuga ko amaze imyaka itatu arwaye amaso kandi akaba yarandikiwe amataratara ariko bitewe n’uko ahembwa amafaranga make yabuze uko ayagura.
Kayumba yagize ati “Iyo muganga akwandikiye ko ugomba kugura amataratara kandi uri umukozi wo mu rgo uzi n’amafaranga uhembwa, uhita wikuramo ubwo burwayi bw’amaso buba bukurimo ukigira nk’aho utayarwaye bitewe n’uko amataratara ahenda ugereranije n’amafaranga tuba duhembwa”.
Umuhoza Clementine w’imyaka 25 uvuka mu Ntara y’ Amajyepfo mu Karere ka Huye avuga ko yandikiwe na muganga amataratara y’amaso ariko bitewe n’uburyo ahenda akaba yarayiyibagije.
Umuhoza yagize ati “Aha! Njye maze hafi imyaka igera kuri ine ndwaye amaso yewe na muganga yanyandikiye amalineti ariko mpembwa ibihumbi 10 ku kwezi. Rero nibaza uburyo nagura amarineti agura ibihumbi 20 cyangwa 15 nkahita mbyiyibagiza kuko sinabona ayo mafaranga ngo mbone n’ayo nohereza mu cyaro aho mvuka”.
Habiyaremye Innocent we yagize ati “None se niba ari ikinyoma, ni abakozi bangahe mubona bambaye amataratara y’amaso? Si uko batarwara amaso ahumbo ni uko ahenda nta bushobozi baba bafite bwo kuyagura”.
Abakozi benshi batandukanye bakora akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali bakunze kuba bahembwa amafaranga ibihumbi 10 kuzamura, naho abitwa ko bakorera menshi muri bo ni abahembwa ibihumbi 20 ariko hakaba hakiriho abahembwa ibihumbi 5; abo ni abakora akazi ko mu rugo bari munsi y’imyaka 18.



















TANGA IGITEKEREZO