Impinja zirara zirira ngo zishobora gutandukanya ababyeyi bazo, nk’uko byagaragajwe n’ubushashatsi bwakozwe n’impuguke.
Amakuru dukesha Terrafemina aravuga ko ubushakashatsi bwakozwe n’impuguke zo muri kaminuza ya California, bwagaragaje ko amarira y’abana ashobora gutanya abashakanye.
Ubundi bushashatsi bwakozwe na televisiyo yo mu gihugu cy’u Bwongereza yitwa Channel 4, bugashyirwa ku mugaragaro mu kiganiro kitwa “Bedtime Live”, bukaba bwarakorewe ku miryango 2,000 yo muri icyo gihugu, bwagaragaje ko umuryango umwe ku miryango 3 (1/3), utihanganira amarira y’abana ya nijoro bigatuma batandukana n’abo bashakanye.
Muri ubwo bushashatsi imiryango 11% yavuze ko igerageza kumera nk’isinzirirye mu gihe umwana aba arimo kurira, bakanafunga urugi rw’icyumba baryamyemo, 9% bacana televisiyo igihe umwana arimo kurira kugirango batumva urusaku rw’amarira.


















TANGA IGITEKEREZO