Nyiranzeyimana Esther na Bigirimana Yohani batuye Murenge wa Kimisagara, Akagali ka Kimisagara mu Mudugudu Mugina barasaba inkunga y’abagiraneza kugira ngo babone amafaranga ibihumbi magana atatu na bine na mirongo inani na rimwe (300.481) y’ubwishyu bw’ibitaro umwana wabo, Uwiduhaye Agape amazemo amezi atandatu.
Uwiduhaye Agape ni umwana w’umuhungu ufite imyaka ibiri akaba arwaye indwara y’ibihaha aho kimwe muri byo cyatobaguritse. Uyu mwana akaba ahumeka hifashishijwe umwuka ahabwa n’icyuma cya bombone aho arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK).
Aganira na IGIHE, Nyiranzeyimana Esther yavuze ko umwana we amaze hafi umwaka mu bitaro yivuza iyo ndwara y’ibihaha. Akomeza avuga ko yatangiye kurwara afite amezi icumi bakabanza kumuvuriza mu Kinyarwanda bikanga hanyuma kuva mu kwezi kwa Nzeli 2013 akajyanwa kuvurizwa mu Bitaro bya Muhima. Ku Muhima naho yahamaze amezi abiri mbere yo koherezwa CHUK ari ho arwariye kugeza ubu, hashize amezi atandatu.
N’ubwo bafite ubwisungane mu kwivuza bwa mitiweli ngo bubishyurira gusa ibitaro n’ibikoresho bike nk’inshinge n’uturindantoki naho imiti bakoresha mu kuvura umwana, imyinshi bayigura muri farumasi zo hanze y’ibitaro.
Nyiranzeyima yasobanuriye IGIHE ko kubona iyo miti ari ingorabahizi kuko nta bushobozi bafite. Agira ati “Urabona ntako meze. Ubundi nari umuzunguzayi ncuruza imyenda y’abana Nyabugogo, se w’umwana nawe ni umuyede ubwo rero nta bushobozi bwo kubona ayo mafaranga yose twabona cyane ko n’ingemu iboneka ari uko wenda umugiraneza ampaye nk’igihumbi gutyo”.
Uyu mubyeyi avuga ko kuva icyo gihe bamaze gutanga nka miliyoni ebyiri mu kwishyura imiti kandi nabwo zatanzwe n’abagiraneza babafasha.
Kutagira ubushobozi rero ni byo byatumye bananirwa kwishyura amafaranga ibihumbi 300.481 basabwa ngo bishyure muri miliyoni eshatu baciwe (kuko bafite mitiweli), aya mafaranga akaba ari ayo kwishyura umwuka wakoreshejwe mu kuvura umwana.
Ku bw’izi mpamvu zose uyu mubyeyi arasaba ubufasha agira ati “Twebwe icyo twifuza ni ukubona abantu badufasha kugira ngo byibuza ibi bari kumukorera (umwuka ahabwa muri bombone) bakomeze kubimukorera ntibihagarare kugeza igihe umuganga azazira akareba niba yakomeza kuvurirwa CHUK cyangwa ahandi”.
Kugeza ubu uyu mwana aho ari mu bitaro mu gihe ategereje kubonana na muganga uvura ibihaha ngo abe yamusuzuma ngo harebwe icyo gukora. Nyina ati “Uyu mwana ntajya ava kuri bombone ahoraho igihe cyose ariko batubwiye ko muganga ari muri konji azaboneka mu kwezi kwa cyenda”.
Usibye aya mafaranga kandi ngo buri cyumweru basabwa kwishyura ingwate y’ibitaro (cotion) ya buri cyumweru byumvikana ko nayo ari ingorabahizi kuyibona.
Nyiranzeyima avuga ko bitewe n’uko batarabonana na muganga bagiriwe inama yo gutaha ariko bakishakira bombone. Dore uko abyivugira “Ikindi batubwiye ni uko turamutse dufite ubushobozi twakwigurira bombone akajya kurwarira mu rugo kuko basanga azayikoresha igihe kinini. Ariko nanone ibi ntibyadukundira kuko nta n‘umuriro w’amashanyarazi dufite”.
Ukeneye gufasha uyu muryango wahamagara Nyiranzeyimana kuri telefoni igendanwa 0-783-601-361/ 0-726-608-934 cyangwa se ugahamagara se w’umwana kuri 0-783-844-362. Bakoresha kandi Tigo Cash kuri 0-726-608-934.
Uretse kubagenera inkunga yashoboka ngo umwana abashe gukomeza guhabwa umwuka, ushobora kandi kubasura mu bitaro bya CHUK, ahavurirwa abana (pediatrie) mu byumba by’epfo, ku gitanda cya kane.



















TANGA IGITEKEREZO