Mu buzima bwo gukunda no gukundwa ni ho umukobwa abashobora kumenyera umusore bakubakana rugakomera, ariko abenshi bagenda mu buhumyi ku buryo batwarwa n’amagambo meza gusa bakazashiduka babanye bahagikanye.
Abahanga mu by’imibanire bemeza ko uramutse ushhishoje ku musore cyangwa inkumi mukundana mutarabana uba ushobora kubona amarenga y’uwo mushobora kubana neza nubwo Abanyarwanda bemeza ko nta zibana zidakomanyye amahembe.
Ku bakobwa hari zimwe mu ngingo zagaragajwe n’urubuga elcrema.com zishobora kubafasha kumenya amarenga y’umusore bashakana na bo bakarambana.
1. Umusore utari indyarya uvugisha ukuri utagira ubutiriganya; ni wa musore uba uri umunyamahoro wirinda ikibi agashyira ikiza imbere…
Ntajya agira amagambo y’indahiro mu mvugo ye, yaba abwira umukobwa cyangwa umuhungu. Icyo avuze kiba ari isezerano, ntarya indimi, ikindi kandi biragoye ko umusore umusore w’umusinzi yagira izi ndangagaciro.
2. Umusore muzima kandi agutega amatwi ntarambirwe, kuko ahanini ngo aba agukeneye cyane… Ikizakwereka rero ko ari umusore w’ukuri icyo agukeneyeho mu gihe utaracyumva neza ntagomba kugutitiriza umubonera mu kwihangana kwe.
3. Umusore nyawe ikindi kizamukwereka aba azi ku bana n’abantu ,atuje kandi ari wa muntu ushobora kugwa mu ikosa akemera gukosorwa atihagazeho nk’abavuga ngo ‘amakosa y’umugabo nibwo buryo bwe’.
Ikindi gihamya ni uko umusore nyawe adashobora kwivumbura ku mukobwa, n’iyo ababaye ntagomba kubimwereka habe na gato. Uyu musore rero uteye gutya arakundwa kandi arubahwa kuko aba azi ukuntu yitwara ku bantu bose.
4. Ikindi umusore nyawe ni wa wundi uba akubaha akakureka ugashyira ukizana kubw’urukundo akwereka wowe ukaba utatinyuka gukora igishobora kumubabaza habe na gato. Ikindi kandi n’iyo wakosheje ashobora kugukosora mu magambo yuje urukundo atari wa musore ugushyiraho igikabwe.
5. Umumusore nyawe ni wa musore usanga azi kwita ku mukunzi we, aba amuzirikana akamugurira impano runaka, akaba yamusohokana mu gihe abishoboye akamukunda akamukundwakaza bishoboka.
6. Ni wa wundi ukosereza umukunzi we akamenya ko gusaba imbabazi agomba kubitwara gahoro kuko we aba azi igihe runaka agomba kugusabira imbabazi; ku buryo akwicishaho bugufi bishoboka bitandukanye n’ababasore bihagararaho ugasanga gusaba imbabazi bimubereye ingorabahizi.


















TANGA IGITEKEREZO