Kabera w’imyaka 50 uvuka mu Murenge wa Cyinyoni, Akarere ka Burera avuga ko mu buzima bwe arya inyama rimwe mu mwaka kubera kubyara abana benshi.
Mu kiganiro na IGIHE, Kabera n’agahinda kenshi avuga ko amaze imyaka irindwi arya inyama rimwe mu mwaka kubera ko igiciro cyazo kirenze ubushobozi bwe.
Kabera yagize ati”Kuba ntarya inyama si uko ntazikunda ahubwo biterwa n’ubushobozi bucye, kuko sinabona amafaranga yo kugura inyama buri gihe zo kugaburira umuryango w’abana 10 hiyongereyeho jye na nyina ubabyara.”
Akomeza avuga ko uretse kurya akaboga no kwishyura mituweli n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi bimugora kuko birenze ibyo yinjiza.
Ati” None se ko ku kwezi mpembwa ibihumbi 15 gusa, ubwo najya mu byo guhaha inyama nkazabona amafaranga ibihumbi 36 ya mituweli yo kwishyurira umuryango wanjye cyangwa ayo kubarihira ishuri koko?”
Yemeza ko kutaringaniza urubyaro byatumye hari ibintu byinshi yaretse birimo nko kunywa icyayi, ikigage cyangwa se kurya umuceri kuko atabona amafaranga abigura ngo anabone akemura ibindi bibazo by’umuryango.
Mu butumwa bwe, Kabera ashishikariza Abanyarwanda muri rusange kuringaniza urubyaro kugira ngo bazabeho mu buzima bwiza butandukanye n’ubwe.



















TANGA IGITEKEREZO