Urubuga elcrema rukunda kwandika inkuru ku mibanire n’iz;urukundo, rugaragaza ko hari imyitwarire abagabo bamwe na bamwe bahuriraho ikabangamira abagore, babo, ikaba yanateza umwiryane mu rugo.
3.Umugabo bisuzuguza cyangwa wifata nk’udafite agaciro
Iyo uri umugabo ukisuzuguza, ukagaragaza ko ifaranga ryakoreshejwe ikintu runaka mu rugo ryapfuye ubusa umugore agufata nk’umuntu utihesha agaciro.
Ntabwo umugore aba yifuza ko umugabo we yakwitwara nk’umuntu w’imbabare cyangwa ukennye inyuma y’abandi bose ku Isi
2.Umugabo uhora yiteze ko umugore we ari igitangaza mu buriri
Nubwo umugore ashimishwa no kunezeza umugabo we mu gihe batera akabariro, ntabwo aba yiteze ko umugabo we amufata nk’igitangaza cyangwa inararibonye muri icyo gikorwa.
Ntabwo umugore anezezwa no kuba umugabo we yamukoresha ibyo aba yabonye muri za filime, no kumugora nk’aho ari igikorwa cyo gukorera amafanga arimo.
3. Umugabo utebya cyane
Umugore ntabwo yishimira umugabo utebya cyane cyangwa ukunda kuvuga amagambo menshi; amufata nawe nk’umugore mugenzi we.
Iyo uri umugabo ugahora wivuga neza, wigaragaza ko hari urwego uriho abandi batariho ,ibyo bibihira umugore wawe akagufata nk’umwiyemezi.
4. Umugabo ufatirwa imyanzuro na nyina
Abagore banga urunuka abagabo bahora bafatirwa ibyemezo na ba nyina cyangwa umugabo uhora arata nyina cyane.
Iyo uri umugabo urengeje imyaka 20, ugahora ujya kugisha inama mama wawe, uba urimo gukurura intonganya n’umugore wawe, abona ko nta mugabo afite.
Umugore wese yifuza umugabo wifatira ibyemezo
5. Umugabo w’inkomamashyi
Abagore bakunda umugabo ubashima ariko umugabo ushimagiza ikintu cyose, niyo cyaba atari icyo gushimwa, atuma umugore we amufata nk’umugabo udashinga w’inkomamashyi . Bene uwo mugabo abagore baramwanga
6. Kwizera ibitangaza mu gihe gitoya
Usanga abagabo benshi batabasha kwitonda ngo bategereze, akizera ko ikintu umubwiye gihita kibyara umusaruro ako kanya, ibyo rero abagore babyanga kubi.
Abagore bakunda umuntu witonda agategereza , ntiyihutishe ibintu igihe kitaragera
7. Umugabo uhoza mu kanwa uwo batandukanye
Iyo uri kumwe n’umugore akaba ariwe mubana, ntashobora gushimishwa n’uko wirirwa usubira mu nkuru z’uwo mwigeze gukundana.
Ibyo bimugaragariza ko utamwishimiye cyangwa se ugikunda uwo mwatandukanye
8. Umugabo utazi kwirwanaho
Umugabo utagira uburyo bwo kwirwanaho cyangwa kwihagararaho mu bandi nta mugore umwishimira.
Umugore aba yiteze ko haba mu rugo cyangwa mu bandi umugabo we aba ari umuntu wakwikura mu kibazo mu buryo bwiza, atabanje kugaragurika .



















TANGA IGITEKEREZO