00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dr Ndahinda yagaragaje uburyo Abanyarwanda batwawe umutima n’amasengesho na ruhago

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 1 March 2017 saa 09:24
Yasuwe :

Dr. Felix M. Ndahinda, umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, asanga umubare munini w’Abanyarwanda ubaho mu buzima bwerekeranye n’agakiza na ho abandi bakaba baratwawe n’imikino y’umupira w’amaguru nubwo nta mibare ibigaragaza neza irashyirwa ahagaragara.

Akurikije igenzura yikoreye ubwe abagabo batakaza umwanya munini mu mupira w’amaguru naho abagore bakawumara mu masengesho.

Ahanini abagabo baba bareba imikino ku bibuga by’umupira cyangwa kuri televiziyo, bumva ibiganiro by’imikino kuri radio, bajya impaka ku bitego byabonetse mu mikino bataretse no gutega abanyamahirwe bakuramo agatubutse abandi bakabura n’utwo bari bafite.

Iki gihe abagabo bamara mu bikorwa bifitanye isano n’imikino cyagereranywa n’icyo abagore batakaza biyitaho(bisukura) harimo kwisiga, gukoresha imisatsi, gusigisha inzara, guhaha n’ibindi.

Amadini y’abarokore avuka ubutitsa

Asobanura uburyo Abanyarwanda batwawe n’amasengesho, Dr Ndahinda yavuze ko hafi mu duce twose aho abantu batuye humvikana indangururamajwi zifashishwa mu kubwiriza ubutumwa burata ubuhangange bw’Imana bukanahamagarira abanyabyaha kubireka ngo bazabone ubwami bw’Imana.

Iki ngo cyaba igihamya cy’umwanya abantu baha ibikorwa byo gusenga byaba ibibera mu nsengero cyangwa mu ngo aho abantu batuye.

Ibikorwa nyobokamana nta wahakana ko bifite umwanya munini mu buzima bw’abanyarwanda kuko Imana ‘ivugwa hose’ mu mihango ya buri munsi, mu ndamukanyo, mu migani, ibiganiro n’imbwirwaruhame.

Ibarura rusange ry’abaturage ryakozwe mu 2012, ryerekanye ko 43.7% ari Abagatolika, 37.7% bakaba Abaporoso na ho 11.8% Abadivantiste mu gihe abagera kuri 2% ari Abayisilamu.

Abayoboke b’aya madini babyiganira mu materaniro(amakoraniro) bamwe muri bo bakabikora hafi buri munsi abandi iminsi mike mu cyumweru, hakaba n’abitabira amahuriro adasanzwe mu matsinda anyuranye.

Urugero rutangwa ku matsinda abantu basengeramo ni nka ‘Communauté de l’Emmanuel,’ Legio Mariae, cyangwa Aba -Charismatic n’ayandi akunze kugaragara cyane muri Kiliziya Gatolika.

Ku ruhande rw’amatorero yitwa ay’abavutse ubwa kabiri(abarokore) bahora mu nkundura yo kubwiriza ubutumwa buvanze no gusenga ari na ko bashaka kwigarurira imitima ya benshi kandi indirimbo zihimbaza Imana zinyura amatwi ni imwe mu ntwaro bifashisha mu gukurura abantu cyane cyane abakiri bato.

Mu gihe bamwe baba bari mu nsengero, abandi bumva urubuga rw'imikino

Amadini y’abavutse ubwa kabiri yiyongera uko bukeye n’uko bwije, aho kutagira idini cyangwa kwitwa umupagani bisigaye bitera umuntu ubwoba.

‘Bavuga ko bazi Imana, bakayihakanisha ibyo bakora’

Umubare munini w’abitabira ibikorwa by’amadini wari ukwiye kujyana n’impinduka zigaragara mu miryango ariko Dr Ndahinda asanga ibigaragara mu buzima bwo hanze y’insengero, nyuma yo kubwiriza, kuririmba…biteye inkeke.

Ubusabane bw’abantu n’Imana bupimirwa gusa ku kujya mu rusengero, kwiyiriza ubusa, gutanga amaturo hibandwa kuri kimwe mu icumi(1/10) cy’ibyo umuntu atunze bigasobanurwa ko kutagitanga bibuza umuntu amahirwe yo kwinjira mu bwami bw’Imana.

Urebye amakimbirane ahora mu madini yitwa ay’abavutse ubwa kabiri zishingiye ku kurwanira imyanya y’ubuyobozi, imicungire mibi y’amafaranga yaba ava mu baterankunga cyangwa mu mature bituma wibaza niba koko bakora umurimo w’Imana cyangwa bakorera abanyacyubahiro bayobora aya madini.

Abayoboke b’aya madini bagwiriyemo abakene bikorezwa imitwaro yo kwita ku mibereho myiza y’abayobozi babo harimo kubishyurira inzu n’imodoka bituma kuri ubu kuyobora idini bimaze kuba ubucuruzi.

Dr Ndahinda yabyise “JC Inc.”(Jesus Christ Incorporated), ni ukuvuga ni nk’ubucuruzi bushingiye kuri Yesu ariko ngo si mu Rwanda gusa no mu bindi bihugu byo muri Amerika, Nigeria n’ahandi amadini yabaye ubucuruzi.

Uyu mushakashatsi kandi agaragaza ko uburyo abayobozi b’amadini bahatanira kugira amazina y’icyubahiro nka ‘Reverends’, ‘Bishops’, ‘Apostles’, ‘Prophets, Daddy n’ayandi n’uburyo bafatwa nk’ibitangaza mu materaniro bigaragaza ko baharanira inyungu zabo aho gukorera Imana.

Ikindi Dr Ndahinda yakomojeho ni uburyo bw’imisengere ku bayoboke b’idini ya Islam aho muri ‘Quartier’ wumva urusaku rw’abasengera mu ndangururamajwi ziba mu misigiti kuva mu museke kugeza izuba rirenze nko mu duce twa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali.

Umupira w’amaguru ni irindi dini

Dr Ndahinda avuga ko umupira w’amaguru ni idini rya kabiri cyangwa irya mbere nyuma y’ubukirisitu.

Iminsi yo ku Gatandatu no ku Cyumweru ni ndakorwaho mu Rwanda kuko iyo abantu badahugiye mu bukwe, gushyingura, gukura ikiriyo cyangwa gusura imiryango baba bari mu bikorwa by’iyobokamana cyangwa imikino.

Nubwo u Rwanda rutari mu bihugu biza ku isonga mu mupira w’amaguru muri Afurika, umubare minini w’Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko ni nk’aho ari abakinnyi.

Urugero umubare w’abakurikirana imikino kuri za stade zo mu mujyi wa Kigali ugereranyije n’abawutuye ugaragaza ko ukunzwe ku rwego rwo hejuru.
Ikigaragarira buri wese kuri ubu ni uko Abanyarwanda bakunze umupira w’amaguru cyane cyane uwo ku mugabane w’u Burayi.

Mu ngo z’abifite bagerageza kugura ifatabuguzi rya televiziyo ribafasha kureba iyi mikino, abadafite ubwo bushobozi bakayirebera mu tubari aho usanga abantu ari uruvunganzoka imbere ya za televiziyo nini ziyigaragaza nk’aho umuntu ari ku kibuga.

Abanyarwanda bazi amazina y’abakinnyi b’i Burayi kuruta uko bazi ay’uturere tw’u Rwanda

Si ukureba umupira gusa ahubwo kuwugira ubuzima ni cyo gikomeye. Ibiganiro bihuza benshi haba mbere na nyuma y’imikino ikomeye bajya impaka, abandi batega ku biri buvemo hatirengagijwe ko isigaye icuruzwa ku bwinshi.

Imikino yo mu Bwongereza (The English Premier League) yatwaye uruhu n’uruhande abanyarwanda benshi(yakoronije ibitekerezo byabo) mu buryo Dr Ndahinda atariyumvisha.

English Premier League ifite abafana benshi mu Rwanda bafite amakipe bakurikirana mu byaro no mu mijyi cyane cyane i Kigali ahari amatsinda y’abafana Manchester United, Arsenal na Chelsea. Gutsindwa kw’imwe muri aya makipe
bifatwa nk’ibyago byabuza umufana kurya cyangwa akamara iminsi abihiwe n’ubuzima, nta kindi kintu atekereza gukora.

Igihe Abanyarwanda benshi bashora mu gushaka ubumenyi ku mikino na cyo kiratangaje, haba mu biganiro by’imikino by’urudaca kuri radio hagarukwa ku mikino yatambutse, igiye kuba, igura n’igurisha ry’abakinnyi, imikorere y’abatoza, imishahara y’abakinnyi n’ibindi.

Igitangaje uyu mushakashatsi atunga agatoki ni uburyo urubyiruko rw’abanyarwanda ruzi bidashidikanywaho amazina y’abakinnyi b’amakipe nka Manchester United, Arsenal, Chelsea na Liverpool kuruta uko bazi amazina y’uturere 30 tw’u Rwanda.

Nyamara ngo abanyarwanda bafata umwanya muto mu bindi bikorwa bifite akamaro nko gusoma ibitabo nka bumwe mu buryo bwo kuvoma ubumenyi no kuzanira ubikora ibyishimo, atari uko ibitabo byo gusoma byabuze nk’uko hari igihe byigeze kubaho mu Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages