00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ese birakwiriye kwizera inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga?

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 10 June 2014 saa 08:34
Yasuwe :

Uburyo bwo gusabana n’abantu bo hirya no hino ku Isi bugenda bwiyongera kubera ikoranabuhanga, dore ko ari igihe cy’iterambere ry’itumanaho. Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zifasha abantu kubona inshuti hirya no hino ku Isi, ariko kandi ubu bucuti ntibuvungwaho rumwe.
Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bafite inshuti amagana n’amagana ku mbuga nkoranyambaga, ariko kandi ngo zimwe muri zo ni ingwizamurongo.
Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko zimwe mu (…)

Uburyo bwo gusabana n’abantu bo hirya no hino ku Isi bugenda bwiyongera kubera ikoranabuhanga, dore ko ari igihe cy’iterambere ry’itumanaho. Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zifasha abantu kubona inshuti hirya no hino ku Isi, ariko kandi ubu bucuti ntibuvungwaho rumwe.

Abantu batandukanye baganiriye na IGIHE mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko bafite inshuti amagana n’amagana ku mbuga nkoranyambaga, ariko kandi ngo zimwe muri zo ni ingwizamurongo.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko zimwe mu nshuti zo ku mbuga nkoranyambaga zitagenzwa na kamwe.

Diane Batamuriza yatangarije IGIHE ko afite inshuti zirenga ijana ku rubuga nkoranyambaga rwa “facebook” ariko kandi ngo abo yakwita inshuti nyanshuti ntibagera no kuri kimwe cya kabiri.

Ati ”Bamwe bansaba ko tuba inshuti ntabazi, abandi ugasanga hari nk’inshuti imwe cyangwa ebyiri duhuriyeho. Ikibabaje cyane ariko ni uko bamwe iyo tuvuganye cyane cyane abasore, bahita batangira kuntereta no kumbwira ko ndi mwiza, n’ibindi bitandukanye”.

Batamuriza yongeraho ko igitangaje muri izi nshuti ari uko bamwe muri zo bihutira kumusaba gukorana nabo imibonano mpuzabitsina.

Ati “Hari n’abansaba ko twazakorana imibonano mpuzabitsina kandi batananzi uretse kubona ifoto gusa”.

Akomeza avuga ko bene izo nshuti atazifata nk’inshuti ahubwo ari ingwizamurongo.
Naho Epiphanie Niwemugeni avuga ko inshuti zo ku mbuga nkoranyambaga ari izina gusa.

Ati ”Umuntu agusaba ko mwaba inshuti utamuzi nawe atakuzi, ntagire ikindi kiganiro akuganiriza uretse ibijyanye n’ibitsina, ibyo bikorwa cyane n’igitsina gabo. Abandi bagatangira kwigira abasore kandi ari abagabo bafite abana bakuruta. Njyewe mbona ubucuti bwo kuri izi mbuga ari ku izina gusa”.

Umusore witwa Antoine Ruhumuriza nawe ngo anenga zimwe mu nshuti afite ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Zimwe mu nshuti mfite ntizitinya kumbwira amagambo nyandagazi”.

Ruhumuriza yafashe umwanya wo kubamagana agira ati “Ndanenga cyane abakobwa batiyubaha hari n’abanyoherereza amafoto bambaye ubusa kugirango nkunde nshiduke. Ubu nsigaye narafashe gahunda yo gusiba abo facebook yita inshuti ngasigarana izo njye nita inshuti”.

Ni iki umuntu yakora ngo agire inshuti nyanshuti ku mbuga nkoranyambaga?

Ubushishozi: Mbere yo kwemerera umuntu ko muba inshuti, bisaba kubanza gushishoza, cyane cyane iyo usanze utamuzi. Akenshi umuntu utazi, ntuba uzi n’ ikimugenza. Aha rero bisaba ubushishozi budasanzwe dore ko utabasha kumenya ikigenza buri muntu wese uje agusaba ubucuti ku mbuga nkoranyambaga.

Ubutwari: Ni byiza kandi kugira ubutwari bwo kuba wakura/ wasiba umuntu mu nshuti zawe, mu gihe usanze nta cyo yakugezaho cyangwa usanze ibyo ugambiriye mu bucuti bwawe nawe bihabanye cyane n’ibyo we atumbiriye.

Kutagwiza umubare: Birakwiriye kandi kwirinda kugwiza umubare w’inshuti kuko bitagushobokera na busa gukurikirana icyo buri wese muri izo nshuti aba agamije iyo afungura cyangwa yiyandikisha kuri izo mbuga. Akenshi uzasanga imico y’umuntu isanishwa n’abo bagendana cyangwa inshuti ze muri rusange.

Urugero: Ubaye uri umuhungu, ukaba ufite abatinganyi barenga 5 mu nshuti zawe, bakajya bandika cyangwa bashyira amafoto yamamaza imyemerere yabo ku rubuga. Ese aho uzabibona ntazagukekera kuba umwe muri bo?

Abatekamutwe babaye benshi: Abenshi mu bakoresha izi mbuga bamenyereye ubutumwa bw’abantu bakunda kwandika bagira bati "Hi! My name is Catya Robinson, I am from Nigeria. I need a serious relationship. I saw your profile and got interested in you. Write me at ...and I will send you my picture" Mu Kinyarwanda bivuga "Wiriwe! Nitwa Catya Robinson, nkomoka muri Nigeria. Nkeneye ubucuti butari imikino. Nabonye ibikwerekeyeho numva ndagukunze, Nyandikira kuri ... hanyuma nzakokoherereza ifoto yanjye.

Aba baba ari abatekamutwe bikomeye ku buryo bumwe mu buhamya bw’abagiye bagwa muri iyi mitego buvuga ko babacucuye, bakabamaraho imitungo, harimo nko kuvuga ngo "nyoherereza itike y’indege nze nkusure mu gihugu cyawe", "ohereza aya mafaranga runaka, nawe urahabwa miliyoni 5 z’amadolari narazwe na data’ n’ibindi bisa bityo.

Abasore n’inkumi bashaka abakunzi murabe maso

Bamwe mu basore cyangwa inkumi bifuza abakunzi kugirango bashinge ingo bakunze kugira ubunebwe bwo kujya kurambagiza ahubwo ugasanga aho aciye urwaho mudasobwa irimo murandasi, yihutiye kureba amafoto y’abakobwa cyangwa abasore yumva bamunyuze umutima hanyuma akabasaba ubucuti. Iyo babumwemereye, agaherako atangira gutereta.

Icyo umuntu yakwibaza: Ese ubu bucuti buraramba ku buryo bwakomera bukabyara umubano uzashibukaho amashami y’urukundo, kugera aho abantu bashobora gusazana? Ibi birashoboka cyane, ariko ibishashi by’uru rukundo akenshi biba bimeze nk’umuriro w’amashara. Iyo ubukonje buje cyangwa hakagwamo amahuhwezi y’imvura, ahari umuriro urahashaka ukahabura.

Abasore n’inkumi rero muritonde, mbere yo kwemerera urukundo rurambye umuntu warugusabiye ku mbuga nkoranyambaga, mujye mubanza mutekereze inshuro nyinshi, hato mutazaririra mu myotsi.

Mushobora namwe gutanga ibitekerezo byanyu ku buryo ubucuti bwo ku mbuga nkoranyambaga bwarushaho kuba nta makemwa, ariko kandi namwe mwahujwe n’izi mbuga, urukundo rwanyu rukaba rwarashinze imizi, aha ndavuga abubatse ingo mwaramenyaniye kuri zo, mutwoherereze ubuhamya bwanyu kuri aderisi [email protected], tubusangize abasomyi. Abifuza ko amazina yabo atazakoreshwa uko ari, tuzabyubahiriza kuko umwuga wacu urabidutegeka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages