00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filimi yigisha abashakanye kubana neza yashyizwe mu Kinyarwanda

Yanditswe na

Twizeyimana Fabrice

Kuya 22 February 2015 saa 03:11
Yasuwe :

Filimi yamenyekanye cyane ndetse ikanakundwa hirya no hino ku isi, kubera uburyo ifasha abashakanye n’abagiye kubana kurushaho kumenyana mu miterere, yashyizwe mu Kinyarwanda kugira ngo abatumva ururimi ikinnyemo nabo bashobore kuyisobanukirwa.

‘Les Hommes viennent de Mars, Femmes de Venus’ ugenekereje mu Kinyarwanda bisobanuye ‘Abagabo bakomoka ku mugabane wa Mars, Abagore bagakomoka kuri VENUS’, iyi filimi isobanura imiterere y’abagabo n’abagore, n’aho batandukaniye.

Asobanura impamvu iyi filimi yashyizwe mu Kinyarwanda, Umuyobozi wa Rwanda Dubbing Industries Dan Iraguha yasobanuye ko iyi filimi ikubiyemo ubutumwa bukomeye bwafasha ingo z’abanyarwanda kubana neza, bityo kuyishyira mu rurimi bumva bikaba byari bikenewe.

Yagize ati “Ikibazo cy’amakimbirane yo mu ngo, na za divorse ziri hanze hano, bigaragaza ko abanyarwanda nabo, cyane cyane abashakanye bakeneye kureba iyi filimi”.

Iraguha akomeza asobanura ko imiryango itandukanye hirya no hino ku isi yagiye itanga ubuhamya ko iyi filimi yabafashije mu bibanire yabo nk’abashakanye,kuko isobanura neza itandukaniro riri hagati y’umugore n’umugabo, bigafasha abashakanye gusobanukirwana, bityo buri wese akamenya uko yigengeserera mugenzi we.

Ati“Hirya no hino ku isi, abarebye iyi filimi, batanze ubuhamya ko yabafashije mu mibanire yabo n’abo bashakanye, kuko icya mbere iyi filimi igufasha, ni ukumenya ko umugore atandukanye n’umugabo, ariko iryo tandukaniro rikaba ari ryo shingiro ry’imibanire myiza”.

Iyi filimi ikubiyemo inama zikomeye ku bibazo abashakanye bibaza birimo nko kumenya ibishimisha umugabo mu buzima bwe bwa buri munsi, ibishimisha umugore, uko bakwitwara mu gihe umwe yarakaje mugenzi we, ndetse n’amakosa abashakanye batajya bihanganira na mba.

Iyi filimi ifite iminota 104 ikaba ikozwe mu buryo bw’ibarankuru (Documentaire) izaba yageze ku isoko kuri uyu wa mbere tariki ya 23/2/2015.

‘Les Hommes viennent de Mars, Femmes de Venus’, ije ikurikira iherutse gushyirwa mu Kinyarwanda, isobanura umuhango wo gusiramura abagore, yiswe ‘Ururabo rwo mu butayu’.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages