Abagize Komite y’Inama y’igihugu y’abafite ubumuga ku Mirenge igize Akarere ka Gasabo, bahawe amahugurwa agamije kubasobanurira inshingano bafite badashyira mu ngiro ndetse no kubasaba kugira imikoranire n’inzego bwite za Leta.
Ndagijimana Ibrahim, Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Karere ka Gasabo yatangarije IGIHE ko bateguye aya mahugurwa y’iminsi ibiri kubera ibibazo byari bitangiye kugaragara mu bahagarariye abafite ubumuga ku Mirenge batarasobanukirwa akazi bafite, zirimo ubuvugizi ku bafite ubumuga no guhuza ibikorwa byabo mu karere.
Ndagijimana yagize ati “Twateguye aya mahugurwa bitewe n’ibibazo byari bimaze iminsi biri hagati yabo bijyanye no kutamenya kuri bamwe inshingano zabo ugasanga baragongana rimwe na rimwe n’inzego za Leta, gusa turizera ko nyuma y’aha bigiye gukemuka.”
Akomeza avuga ko hari byinshi basabye abitabiriye amahugurwa birimo gushakira icyateza imbere abafite ubumuga bahagarariye mu Mirenge baturutsemo bafatanyije cyane cyane n’inzego bwite za Leta.
Uwamariya Florantine, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga mu Karere ka Gasabo nawe avuga ko kugeza ubu bimwe mu bibazo bari bafite bigenda bibonerwa ibisubizo babifashijwemo n’Akarere ka Gasabo.
Agira ati “Turashimira Akarere ku bufasha kadahwema kutugaragariza, aho Abafite ubumuga bagera kuri 400 bahawe akazi mu nzego zitandukanye, abahawe amazu yo kubamo ndetse n’aborojwe amatungo.”
Akomeza avuga ko anashimira ko buri genamigambi Akarere ka Gasabo gateganya gukora nabo batabibagirwa muri izo gahunda zose.
Aya mahugurwa yabaye ku itariki 31/05/2013 kugeza ku ya 01 Kamena, yitabirwa n’abagera kuri 23 baturutse mu Mirenge yose y’Akarere ka Gasabo uko ari 15.



















TANGA IGITEKEREZO