Iyi mvugo niyo yakoreshwa kuri Nshimiyimana na Niyonsenga twavuga ko inkuru y’urukundo rwabo yari igeze ku mosozo ariko Imana igakinga akaboko.
Nshimiyimana na Niyonsenga bamaze imyaka itanu bashakanye, ariko nk’uko Abanyarwanda bajya babivuga ‘ntazibana zidakomanya amahembe’.
Ibibazo byarakomeye kugeza n’ubwo umugabo yahisemo kuva mu rugo batangira gutekereza ko bazaka gatanya, gusa Nshimiyimana ntabwo yabonye ko ari igisubizo gikwiye.
Umunsi utazibagirana mu rukundo rwabo ni igihe bamenye ‘Kigali Family Night’ umugoroba w’umuryango utegurwa na Hategekimana Hubert Sugira, inzobere mu mibanire.
Bigoranye Nshimiyinama na Niyonsenga bitabiriye uyu mugoroba wari ubaye ku nshuro ya mbere ndetse baganiriza abari bawitabiriye ibibazo byabo, barimo abahanga mu mibanire.
Aba bombi bagiriwe inama zabagiriye umumaro kuko nyuma y’ukwezi kumwe bagarutse bavuga inkuru y’umunezero ko bari mu nzira yo kwiyunga kandi ko umugabo yasubiye mu rugo.
Iyi ni inkuru yakoze benshi ku mutima kuba uyu muryango wongeye gusubira mu munyenga w’urukundo bishibutse kuri ‘Kigali Family Night’.
Mu kiganiro na IGIHE, Hategekimana Hubert Sugira, yavuze ko uru rugo rw’aba bombi rwasubiranye kubera inama baherewe muri ‘Kigali Family Night’.
Ati “Aba bantu impamba bakuye muri Kigali Family Night, ibiganiro byavuyemo byarabafashije, bituma abantu bari baratandukanye umwe ari mu rugo rwe undi ari mu rwe bahindura bagaruka mu rugo rumwe.”
Ku wa 28 Mutarama 2024, nibwo habanye ‘Kigali Night Family’ ku nshuro ya kibiri, yagarukaga ku mutungo n’umuryango, yatanze umusaruro ku bantu bari bafitanye ibibazo.
Hari umugore n’umugabo bari bamaranye imyaka umunani babana ariko batarafata umwanya wo kuganira nk’umuryango, kugeza n’ubwo umwe yafataga urugendo rujya i Burayi undi atabizi babanye nk’abagenzi.
Nyuma yo kumva ibyavuye muri uyu mugoroba bigiriye inama yo kuganira bakemura ibibazo bari bafitanye.
Hategekimana Hubert Sugira avuga ko ‘Kigali Family Night’ iri gutanga umusanzu ukomeye wo gufungura ibiganiro mu miryango kuko ariryo shingira ryo kubana amahoro.
Ati “Ibi bigaragaza ko ‘Kigali Family Night’ usibye ibisubizo bifatika turimo turabona irimo iratangira ikiganiro, iri gutuma abantu baganira kandi nicyo dushaka kuko ikibazo cyose cyavuka iyo mukivuganyeho kiraza.”
‘Kigali Family Night’ iba buri kwezi, Hubert Sugira asaba abantu b’ingeri zitandukanye kuyitabira kuko iberamo ibiganiro bitandukanye kandi nirwo rufunguzo rw’ibibazo byugarije imiryango.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!