Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na TV1, mu myaka 96 amaze ku Isi, Katabarwa utuye mu Karere ka Gicumbi yumvise umunyenga w’urukundo rudasanzwe yahabwaga na buri mugore mu bo yashatse bagera ku munani.
Aba bagore bose uko ari umunani, Katabarwa avuga ko ariwe wabirambagirizaga, hanyuma abagore bakuru bakarika umuto amezi atandatu [kwarika ni umuco wahozeho kera, aho bashyiraga umukobwa mu nzu bakamusiga amavuta bakamunogereza kugirango azabonane n’umugabo afite itoto].
Nta mukobwa wamubengaga. Ati “Nari mwiza ku buryo bugaragara, nari imfura nta mukobwa wambengaga.”
Nubwo gushaka abagore benshi abikomora kuri Se na Sekuru, aho itegeko ribuza ubuharike riziye ku ngoma ya Kayibanda no ku ya Habyarimana, ryatumye abagore be uko ari umunani atangira kubasorera. Ati “Umugore umwe namusoreraga amafaranga 400, nanjye nkisorera nkayo.Uko kubasorera byatumaga bose bangana imbere y’amategeko.”
Icyakora nk’uko bisanzwe, umuntu agira amarangamutima n’ubwo aba bagore umunani banganaga imbere y’amategeko, hari uwo yakundaga kurusha abandi. Ati “Abantu bose ntabwo ari kimwe, hari uwari ufite ingeso nziza kurusha abandi, bikajyana no kwakira abashyitsi, agashaka inshuti z’umuryango, akamenya no kumpa icyubahiro.”
Abagore ba Katabarwa barimo Nzamugurisuka Rusi na Mukakayondo Rusi, bavuga ko babana neza n’umugabo wabo, ndetse no hagati yabo ubwabo hahora hahehereye umwuka mwiza.
Abagore be n’abamukomokaho bihariye Umudugudu
Mu bagore umunani bashatswe n’uyu musaza, babiri muri bo barapfuye. Kugeza ubu kandi Umudugudu wa Rusambya, ngo uretse umuryango umwe, abandi bose bawutuyemo ni abakomoka kuri Katabarwa.
Mu bikorwa yabashije gukorera umuryango we, ku giti cye yubakiye abana bamukomokaho ishuri ribanza rya Rusambya, kuri ubu ryeguriwe Minisiteri y’Uburezi kuko atari agishoboye guhemba abarimu.
Agira ababyeyi inama yo gukunda abana babo, kandi bakabashyira mu mashuri kuko aribyo bizabafasha kubaho neza mu bihe biri imbere.
Ntiyifuriza abakiri bato kugera ikirenge mu cye
Katabarwa asanga bitewe n’uko ubuzima bwa kera ataribwo bw’ubu, umusore watekereza gushaka abagore benshi, ashobora guhura n’ishyano. Ati “Amafaranga y’ubu ntiyatuma ushaka abagore benshi, ubuzima bwa kera butandukanye cyane n’ubuzima bw’ubu. Umusore watekerezaga kuzashaka abagore benshi namugira inama yo kubireka.”



















TANGA IGITEKEREZO