Muri gahunda yo gukemura burundu amakimbirane mu miryango, umurenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo wasezeranije imiryango 112 yabanaga mu buryo butubahirije amategeko.
Mu gihe muri uwo murenge hajyaga haboneka amakimbirane ashingiye ku kubana nta sezerano, iki gikorwa kitezweho kuzafasha kugabanya ayo makimbirane.
Bafashe ku ibendera ry’igihugu iyi miryango yabanaga ku buryo butubahirije amategeko igizwe n’abantu 224 yarahiriye kuzabana akaramata haba mu byago cyangwa mu byishimo.
Uwizeyimana Jean de Dieu wasezeranye na Kankundiye Selaphine mu gihe bari bamaze umwaka umwe n’amezi abiri babana batangarije IGIHE ko urwicyekwe mu mubano wabo rushize.
Kankundiye ati “ Najyaga nibaza aho najya umugabo wanjye aramutse anyanze none ubu birashize nizeyeko hagize n’ikiba umwe akaba yashaka guhemukira undi amategeko yaturengera.”
Uwizeyimana Jean de Dieu nawe yavuze ko isezerano ryabo rije kugira ngo ririnde amakimbirane mu muryango wabo.
Ati “ Uburyo twabanaga nta hantu umuntu yari ashingiye kuko ntaho amategeko y’u Rwanda yashoboraga kuba yaturengera ariko ubu uwahohotera undi yarengerwa n’amategeko.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gikomero Kalisa Jean Souveur yavuze ko ubu ari uburyo bwo guca burundu amakimbirane mu miryango.
Yagize ati “ Isezerano rituma umuntu yumva ko hari amategeko ashobora kumurenganura .Ubu hari abantu bari baramaze kugana inkiko bapfa imitungo ariko ubu ntabwo bizongera.”
Kalisa yakomeje avuga ko umurenge wa Gikomero ugifite imiryango myinshi ibana kuburyo butubahirije amategeko.
Tumukunde Hope umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abaturage ba Gikomero gukomeza kwimakaza amahoro mu miryango yabo, ati “Kugira amahoro ni umuco tugomba kwimakaza n’abana bacu bagakura baharanira kugira amahoro.”
Tumukunde yasabye n’abandi batarasezerana kugira uyu mutima wo gusezerana imbere y’amategeko.
Gahunda yo gusezeranya abantu babana ku buryo butubahirije amategeko Leta y’u Rwanda yabitangiye mu rwego rwo gukemura amakimbirane mu miryango bikaba bimaze imyaka irindwi bitangiye.



















TANGA IGITEKEREZO