Umugabo utuye mu Ntara y’Amajyepfo ariko twirinze gutangaza amazina ye, kuri ubu ahangayikihsijwe n’ikibazo cy’ibanga afite ariko yabuze aho arihera ngo arimenere mugenzi we w’inshuti ye magara, dore ko ibikubiyemo ariwe bireba cyane.
Dore uko biteye:
Inshuti y’uyu mugabo yagize itya ikoresha umunsi mukuru wa yubile y’imyaka 25 imaranye n’umufasha wayo, itumira abantu batandukanye bo mu miryango yombi, abo bakorana, abaturanyi, ariko nawe ntiyamwibagirwa.
Ibirori ngo byari byiza pe! Kuburyo ngo uyu mugabo wakoresheje ibirori yari yizihiwe cyane kuba ageze mu myaka 25 abana n’umugore we nta kibazo baragirana gikomeye.
Mu byo yishimiraga harimo ukuba yari agejeje ku myaka 25 abana n’umugore we kandi nta kibazo bari bagirana, bumvikana mu byo bakora byose biteza urugo imbere, akaba kandi yarashimiraga n’Imana kuba yarabahaye urubyaro rw’abana batanu.
Ubwo byari bigeze mu masaha ya nimugoroba abashyitsi barimo gutaha, abo bagabo bombi n’abagore babo nibo baherekeje abashyitsi.
Nyuma ibirori birangiye nibwo iyo miryango yombi yicaye, itangira kureba uko ibirori byagenze, basanga umunsi wagenze neza, kuko ntawatashye atabonye icyo ashyira mu nda, ni uko bakomeza kuganira nabo hagati yabo.
Nyuma bigeze mu ma saa tanu z’ ijoro, nibwo abagore babo baje kujya mu cyumba cy’abashyitsi bajya kuganira ukwabo, bajyanayo n inzoga banywaga naho abagabo basigara ukwabo mu cyumba cy’uruganiriro.
Icyo cyumba cy’abashyitsi abo bagore baganiriragamo cyari cyegeranye n’ubwihero bwubatse muri iyo nzu, ku buryo umuntu ugiye kwihagarika iyo arimo yumva ibyo abari mu cyumba cy’abashyitsi bavuga iyo bavuga cyane n’umuryango ufunguye.
Nyuma umugabo w’umushyitsi yaje gusiga nyir’urugo mu cyumba cy’uruganiriro, ajya kwihagarika.
Ngo burya iyo inzoga imaze kukugeramo ikuvugisha byinshi! Mu gihe yari mu bwiheroro yumvise abagore babo bari mu biganiro, bituma atinda gato mu bwiherero kugira ngo yumve neza ibyo bavuga.
Kera kabaye yumva umugore wa mugenzi we ambwira uwe ngo ”Uziko umugabo wanjye ntarabyarana nawe! Bari yabana batanu avuga ko twabyaranye si abe ahubwo ni ab’umuntu twigeze gukundana kera, ku buryo yanteye inda, nta bushozi afite bwo kunjyana, kuko nari nsanzwe ntendeka, umugabo wanjye mba mubeshye ko yanteye inda, kandi yari afite akazi mpita mbana nawe gutyo”.
Mugenzi we yahise amubaza uko abigenza kugirango atabyarana nawe kandi babana, undi nawe amusubiza agira ati ”Iyo turangije gukorana imibonano mpuzabitsina mpita nywa utunini two kuringaniza urubyaro, nabona ndi mu gihe cyo gusama nkajya kwirebera uwo twakundanye kera’’.
Uwari mu bwiherero amaze kumva ibyo byose arasohoka asubira kuganiriza mucuti we ariko ntiyamumenera ibanga ry’ibyo yumvise.
Nyuma batashye nibwo yabitekereje ananirwa kubiganiriza umugore we, ananirwa no kubibwira inshuti ye magara, yabuze aho abyerekeza, abona nabiwira mucuti we bizasenya urugo rwe, kandi ababazwa n’uko uwo mugabo avunika abana batari abe, abona ngo abivuze bamuhindura umusazi bikamuviramo n’urwangano.
Kuri ubu aribaza icyo yakora. Wamugira nama ki?



















TANGA IGITEKEREZO