Se yapfiriye muri urwo rugamba mu Rwanda, nyina na we yari yaritabye Imana, aba impfubyi atyo.
Colemont wagiye mu Bubiligi afite imyaka ine, yakuriye mu muryango wiyemeje kumurera no kumubera ababyeyi we na mushiki we, akura yibaza ibibazo byinshi ku bijyanye n’iwabo.
Avuga ko gukura nta babyeyi be ari no mu gihugu cy’amahanga biri mu byamugoye, hakiyongeraho n’amateka u Rwanda rwari rufite muri icyo gihe.
Ati “Ubuzima bwanjye bwose nkiri umwana, nabumaze nshaka uburyo bwo kubaho mu gihugu gishya, nkabikora nanahetse amateka nanjye ubwanjye nari ntarasobanukirwa.”
Akomeza avuga ko amateka y’u Rwanda yakomeje kumubera umutwaro ku buryo bakiri abana, iyo bakoraga amakosa babakangishaga kuzabasubiza mu Rwanda.
Yagize ati “Nkiri umwana iyo nakoraga ikosa cyangwa hakagira ibyo tutumvikanaho (ababyeyi) bamburiraga bambwira ko bazansubiza mu Rwanda. Ubwo bwoba narabukuranye bituma ntinya no gutsindwa mu buzima, natakaje icyizere cyane kubera icyo kintu.”
Uyu mugabo avuga ko ikintu cyamufashije guca muri urwo rugendo rutoroshye ari umwuga wo gufotora yatangiye yumva ari ukwishimisha.
Uyu mugabo yiyeguriye gufotora inyamaswa zo mu ishyamba cyane cyane izizwi nka ‘squirrel’, avuga ko imyitwarire yazo imwibutsa uwo ari we.
Ati “Ikizigira umwihariko kuri njye ni uko mbona ibice byanjye bimwe muri zo. Nanjye nkunda kwibagirwa, gukubagana n’ibindi, rero iyo ndi kuzifotora mba numva hari ibyo mpuriyeho na zo.”
Coloment ibyo yatangiye akora nko kwishimisha byaje kumuviramo kuba umwe mu bakora uyu mwuga bakomeye ubwo yatwaraga igihembo cy’ifoto yakunzwe n’abantu benshi mu marushanwa ategurwa na National Geographic mu 2022.
Avuga ko uburyo abantu bishimiye ifoto ye ari byo byatumye noneho yumva ko akwiye gutangira kubikora kinyamwuga, binamugaruramo icyizere ko hari icyo yageraho.
Ati “Namaze igihe kinini numva ibyo nkora atari byiza bihagije ku buryo hari ikintu gifatika nakwigezaho. Ibyo kandi byari bifite aho bihuriye n’ahahise hanjye kuko nubwo ababyeyi banjye banyakiriye bakampa amahirwe yo kongera kubaho ndanabibashimira, ariko nahoraga numva mbafitiye ideni ariko ntacyo nigeze nkora cyigeze kiba igihagije.”
Coloment avuga ko akura, yumvaga atazigera asubira mu Rwanda, kuko yumvaga uko yarusize ari ko rukiri, gusa uko yagiye akura yagiye abona ko rwateye imbere mu buryo bufatika ku buryo yifuza kurusura nk’uko na mushiki we wapfuye mu 2019 yabishakaga.
Ati “Inzozi za mushiki wanjye zari ukuzasubirayo, yapfuye ari kwizigama amafaranga azamujyanayo [mu Rwanda]. Ntekereza ko gusubira mu Rwanda byaba ari ukubaha icyifuzo cye no kumenya byinshi ku bantu banjye.”
Coloment yavuze ko nagera mu Rwanda ku ikubitiro, azajya gusura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, agafotora ubuzima bw’inyamanswa zirimo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!