00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gutera akabariro bihuje akamaro n’imyitozo ngororamubiri ku buzima

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 19 February 2015 saa 11:11
Yasuwe :

Gukora imibonano mpuzabitsina, imyitozo ngororamubiri hamwe no kubyina, birinda indwara zitandukanye, zirimo ibyago byo kurwara kanseri n’indwara zifata umutima hamwe na diyabete.

Ibi bikaba byatangajwe n’inzobere zo muri kaminuza yo mu Bwongereza (Academy of Medical Royal Colleges)

Urubuga 7sur7 dukesha iyi nkuru, rutangaza ko inzobere zivuga ko umuntu aba agomba gukora imyitozo ngororamubiri nibura iminota 30 mu cyumweru (imibonano mpuzabitsina iri muri ibi bise imyitozo ngororamubiri..)

Nk’uko bakomeza babivuga, iyo iyi myotozo ikozwe ku buryo buhoraho, ishobora kurwanya cyangwa kurinda diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, indwara zifata umutima ku gipimo cya 40%, imbaraga nkeya z’ubwonko ku gipimo cya 30%, kanseri y’amabere ku gipimo cya 25%. Kanseri ifata amara nayo ishobora kugabanuka ku gera kuri ½.

Impuguke mu bijyanye no kubaga, Scarlett McNally, wayoboye ubu bushakashatsi wayoboye iyi nyigo yagize ati “Abantu bagomba guhindura imyumvire y’ibyo bita ko ari ibisanzwe. Bakamenya ko iyitozo igira akamaro ndetse gashobora kuruta ak’imiti ku ndwara zimwe na zimwe.”

Abakoze ubu bushakashatsi bemeza ko kugenda n’amaguru ku ntambwe nziza, kuzamukira ku ngazi aho kujya muri “ascenceur/lift” gukora imibonano ku buryo buhoraho, ari uburyo buhagije kandi bwazana impinduka nziza ku buzima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages