00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hari abasore baterwa ubute no kwita ku isuku y’aho baryama

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 11 October 2014 saa 03:01
Yasuwe :

Abasore bamwena bamwe bavuga ko batabona umwanya wo kwita ku isuku yo mu cyumba baryamamo. Ibi bigatuma icyumba cyabo ntaho kiba gitaniye n’igikoni cyangwa uruganiriro..
Bamwe mu basore bavuga ko gukubura, gukoropa icyumba baryamamo no guhindura ibiryamirwa bibatera ubute. Dore ko hari n’abavuga ko kumesa ibiryamirwa cyangwa kugura ibindi mu gihe ibyo bari bafite byashaje nabyo batabibonera umwanya.
Bamwe mu basore batuye mu mujyi wa Kigali twaganiriye bavuga ko uku kutita ku isuku (…)

Abasore bamwena bamwe bavuga ko batabona umwanya wo kwita ku isuku yo mu cyumba baryamamo. Ibi bigatuma icyumba cyabo ntaho kiba gitaniye n’igikoni cyangwa uruganiriro..

Bamwe mu basore bavuga ko gukubura, gukoropa icyumba baryamamo no guhindura ibiryamirwa bibatera ubute. Dore ko hari n’abavuga ko kumesa ibiryamirwa cyangwa kugura ibindi mu gihe ibyo bari bafite byashaje nabyo batabibonera umwanya.

Bamwe mu basore batuye mu mujyi wa Kigali twaganiriye bavuga ko uku kutita ku isuku babiterwa no kubura umwanya, mu gihe hari n’abavuga ko babiterwa no kumva ko icyumba cyabo ntawundi muntu uzakigeramo bigatuma bisuzugura.

Kubwimana John yavuze ko kubera akazi akora, abura umwanya wo kwita ku isuku y’aho aryama. Umukobwa w’inshuti ye ngo niwe ujya amupfa agasoni akaza akabimukorera.

Yagize ati’’Ntaha naniwe ku buryo hari igihe mara ukwezi kose ntahindura amashuka. Inshuro imwe cyangwa ebyiri mu kwezi nibwo umukobwa w’inshuti yajye aza akabinkorera njye sinabivamo .”

Kayihura nawe ati “Njye mbura kubyuka jya gushaka amafaranga ngo ndabyuka nkubura?! , nsasa uburiri, mesa amashuka! Umwanya ubonetse nabikora, ariko si ihame .”
N’ubwo bamwe mu basore bavuga ko batabonera umwanya isuku y’aho baryama, hari abandi basore bavuga ko bagerageza kubyikorera no mu gihe bafite abakozi.

Ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cy’u Bwongereza mu mwaka wa 2013, bwagaragaje ko umusore cyangwa umukobwa utita ku isuku y’icyumba cye atarashaka bimukurikirana niyo amaze gushinga urugo, ugasanga icyumba aryamamo ntikiburamo amasahane n’ibikombe yakoresheje, amacumpa y’inzoga, cyangwa ubuvungukira bw’imigati n’ibindi bitandukanye bidakwiye kuba mu cyumba cyo kuraramo, ibi bikaba bitangazwa n’urubuga rwa daily mail.

Bakomeza bavuga ko kudahindura ibiryamirwa bishobora kugira ingaruka zitandukanye ku muntu, bitewe na mikorobe zitandukanye ziba zaturutse mu byuya zibika mu mashuka zishobora kugira ingaruka zitandukanye ku buzima bw’umuntu.
Barangiza bavuga ko biba byiza umusore cyangwa undi muntu wese yitaye ku isuku y’icyumba akita cyane cyane ku guhindura ibiryamirwa nibura kabiri mu cyumweru.
Icyumba cyo kuryamo ni ahantu umuntu amara umwanya munini mu buzima bwe, n’ubwo akenshi umuntu ajya mu cyumba ajyanwe no kuryama, icyumba gifite isuku kigira uruhare mu kuruhuka neza no gusinzira neza k’ukiryamyemo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages