Aya mahugurwa yiswe “Mastering Relationships Program” yatangiye tariki ya 9 Nzeri 2023 yitabirwa n’ abantu mu ngeri zitandukanye haba abakuze ,urubyiruko n’abitegura kurushinga.

Ku munsi wo gusoza aya mahugurwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukuboza 2023, abayitabiriye bishimira ko mu gihe gito bari bamaze biga imibanire n’abandi yatangiye guhinduka binyuze mu masomo bagiye bahabwa.

Umwanditsi w’ibitabo Dimitrie Sissi Mukanyiligira uherutse kumurika igitabo yise “Do Not Accept To Die”, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa.

Uyu mubyeyi yasabye Hubert Sugira gutegura ikindi cyiciro cyibanda cyane ku bagiye kurushinga, nyuma yo kubona ko hari byinshi bahigira byabafasha gutegura urugendo rushya bababagiye kujyamo.

Ati “Njyewe nize byinshi bigiye kumfasha gukomeza kubaka urwanjye , nasanze hari ibyo ntari nzi. Namusaba kwigisha abagiye kurushinga, yego twese biratureba kuko harimo ibyaduhindura tukubaka neza ariko abitegura kubana uyu wakababereye umwanya mwiza wo kurinda ibyo bibazo bazahura nabyo mu bihe bizaza.”

Ni ubutumwa yatanze nyuma yo kumva ubuhamya bw’umukobwa wasabwe n’umukunzi we kuza muri aya mahugurwa akabyaga ariko nyuma ahageze akahigira byinshi avuga ko atari azi bigiye kumufasha kubana n’umukunzi we bafite ubukwe vuba aha.

Uyu mukobwa utifuje ko ajya muri iyi nkuru, yavuze ko hari ibyari kuzamugora kwihanganira mu rushako ariko ubu yamaze kumenya uko azabyitwaramo, uko yabirinda ndetse n’uko yaganiriza umugabo we.

Carine Gakwaya we avuga ko icyo yakuye muri aya masomo harimo kubanza kwimenya we ubwe bikamufasha kumenya uko yabanira n’abandi harimo abo bakorana mu kazi ndetse asaba ibigo bifite abakozi benshi kugira abo bajya bohereza muri aya masomo yabafasha kuba ubumwe hagati yabo.

Ati “Njyewe aya masomo yamfashije kwiga kumenya uwo ndiwe , uri umugore w’umugabo , uri inshuti y’abantu benshi ugomba kumenya uko ubabanira. Ndashishikariza sosiyete zifite abakozi benshi kugira abo bajya bohereza muri aya mahugurwa kuko birafasha cyane.”

Hubert Sugira watanze aya masomo yishimira uko aya mahugurwa yagenze, ndetse agaragaza ko bari gushaka uko yakomeza.

Yanejejwe bikomeye no kubona ko abantu 50 yahuguye imibereho yabo yagiye ihinduka nkuko bagiye babyivugira harimo n’umwana we w’umuhungu wavuze ko nyuma yo kwiga uko yabana n’abandi byamufashije mu myigire ndetse ubu yabaye umuyobozi w’abanyeshuri aho yiga.

Hubert Sugira avuga ko muri iki gihe ari gutegura gahunda ya Kigali Night Family iteganyijwe tariki 14 Ukuboza 2023 ikazajya iba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi ihuza ababyeyi muri Park Inn Hotel.

Ati “Nyuma y’iyi gahunda hari Kigali Family Night, izajya iba buri kwezi, kandi kukagira insanganyamatsiko yihariye dore nko muri Gashyantare tuzaba turi kuganira ku bagabo, muri Werurwe ku bagore tugaruka ku ruhare rwabo mu kubaka umuryango muzima.”

Ni gahunda yateguye mu rwego rwo gufasha imiryango itandukanye ituye muri Kigali kubona aho iganirira ibiyubaka.

Ushobora kubona amakuru arambuye kuri iyi gahunda ngarukakwezi ya Kigali Family Night unyuze ku rubuga rwa internet rwayo www.kigalifamily.com ukabasha no kwiyandikisha mu bazayitabira.

Hubert Sugira Hategekimana abinyujije ku [Rubuga rwa X [Twitter] ->https://x.com/HubertSugira/status/1731237936962650162] yanatanze amahirwe ku bashaka kwitabira iki gikorwa kirimo n'ifunguro rya nimugoroba muri Park Inn Radisson Hotel, aho umuntu ubashije gutahura umwe mu bazaganiriza abazacyitabira, ahabwa itike yo kwinjirira ubuntu.

Umwe mu banyeshuri bitwaye neza yahawe igihembo cy'igitabo “Do Not Accept To Die”  cyanditswe na Dimitrie Sissi Mukanyiligira
Umwe mu banyeshuri bitwaye neza yahawe igihembo cy'igitabo “Do Not Accept To Die” cyanditswe na Dimitrie Sissi Mukanyiligira
Umwanditsi w’ibitabo Dimitrie Sissi Mukanyiligira yasabye Hubert Sugira gutegura n'icyiciro cyabitegura kurushinga nyuma yo gusanga hari amasomo menshi yabafasha gutegura urugendo rushya baba bagiye kujyamo

Umurungi avuga ko yamenye iby'aya mahugurwa nyuma yo gusoma inkuru ijyanye nayo kuri IGIHE ubu atashye amaze kuba mushya
Umurungi avuga ko yamenye iby'aya mahugurwa nyuma yo gusoma inkuru ijyanye nayo kuri IGIHE ubu atashye amaze kuba mushya
Umurungi ni umwe mu batahanye igitabo cya Dimitrie Sissi yise “Do Not Accept To Die”
Umurungi ni umwe mu batahanye igitabo cya Dimitrie Sissi yise “Do Not Accept To Die”
Hubert Sugira Hategekimana yanejejwe no kubona ko abo yamaze ibyumweru 12 ahugura bahindutse mu mibereho yabo n'uko babana n'abandi
Hubert Sugira Hategekimana yanejejwe no kubona ko abo yamaze ibyumweru 12 ahugura bahindutse mu mibereho yabo n'uko babana n'abandi
Cecile Mukamana nyuma yo kubona uko imibanire ye n 'abandi yahindutse yakanguriye ibigo bifite abakozi benshi kujya babazana kwiga uko babana n'abandi
Cecile Mukamana nyuma yo kubona uko imibanire ye n 'abandi yahindutse yakanguriye ibigo bifite abakozi benshi kujya babazana kwiga uko babana n'abandi
Dimitrie Sissi Mukanyiligira yavuze ko na we yungutse byinshi atari azi bigiye kumufasha kubaka urugo  rwe ndetse n'imibanire ye n'abandi
Dimitrie Sissi Mukanyiligira yavuze ko na we yungutse byinshi atari azi bigiye kumufasha kubaka urugo rwe ndetse n'imibanire ye n'abandi
Bari bafite umwanya uhagije wo kubaza ibibazo byose kubyo badasobanukiwe
Bari bafite umwanya uhagije wo kubaza ibibazo byose kubyo badasobanukiwe
Carine Gakwaya yishimiye guhura n'abagenzi be muri aya mahugurwa, dore ko bamwe  bari basanzwe bahurira mu masengesho bise igicaniro
Carine Gakwaya yishimiye guhura n'abagenzi be muri aya mahugurwa, dore ko bamwe bari basanzwe bahurira mu masengesho bise igicaniro
Bakase umutsima mu rwego rwo kwishimira gusoza aya mahugurwa y'ibyumweru 12
Bakase umutsima mu rwego rwo kwishimira gusoza aya mahugurwa y'ibyumweru 12
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakuru, urubyiruko ndetse n'abitegura kurushinga
Aya mahugurwa yitabiriwe n'abakuru, urubyiruko ndetse n'abitegura kurushinga