Abizihiza uyu munsi ubu mu bitekerezo byabo harimo ubwoko bw’impano bazaha abakunzi babo n’ahantu heza bazasohokera, bishimira urukundo rwabo mu buryo budasanzwe.
Buri wa 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundana wizihizwa ku Isi hose, kuva mu kinyejana cya 14 .
Nubwo ari umunsi ufatwa nka mpuzamahanga, bamwe ntibawizihiza kubera impamvu zabo bwite. Muri abo harimo Hubert Sugira, inzobere mu bijyanye n’imibanire.
Sugira avuga ko kuri we abona ko uyu ari umunsi usanzwe kuko urukundo rutakabaye ruhabwa umunsi umwe wo kurwizihiza.
Ati “St Valentin kuri njye ni umunsi usanzwe ariko bijyanye n’ibyo nkora abantu ntibabura kubimbaza, kuko abantu bawufata nk’uwabakundanye. Si ikintu kibi ariko kuri njye ni umunsi usanzwe .”
“Kuri njye ni umunsi usanzwe n’ubwo ari uwo abantu bizihiza urukundo kandi si bibi kuri njye. Nta munsi umwe wonyine wakabaye wizihirizwaho urukundo, rwakabaye ari ikintu kiba buri gihe.”
Hubert Sugira avuga ko igikwiye ari ukuganira muri byose kugira ngo mwumvikane uko mukwiye gutwara urukundo rwanyu.
Ati “Ntabwo ari St Valentin gusa abantu bakwiye kugira uko bumvikanaho, iyo abantu babana nk’umugabo n’umugore cyangwa abakundana, ikintu cyose bakoze bagomba kuba bakigizeho kucyumvikanaho no kubyumva kimwe kugira ngo bishoboke.”
“Iyo umwe abona ikintu mu buryo butandukanye n’undi hagomba kubaho kugira icyo bemeranya, icyo mukoze mukaba mwacyemeranyijwe ntibabeho ushaka gukandamiza undi.”
Hategekimana Hubert Sugira avuga ko abakundana bakwiye kuganira kuri buri kintu cyose kuko aricyo gituma babasha kumenya ibyo buri wese yifuza ku wundi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!