Mu buhamya yatanze kuri Radio Ijwi ry’Ibyiringiro, uyu mugabo yavuye imuzi ukuntu yabengutse umukobwa,akemera no kuba yahara idini rye bwite akamusanga mu ryo yabarizwagamo ry’Abadivantisiti b’umunsi wa karindwi ariko bikaba ay’ubusa bikarangira amubenze.
Mu buhamya bwe, uyu musore yavuze ko yinyweraga inzoga, akunda umuziki udunda ndetse akanga indirimbo z’abadivantisiti kuko baririmba batuje.
Ubwo yakundanaga n’uyu mukobwa, ngo yatangiye kumwiyumvamo cyane,yamusabye ko babana,umukobwa amubwira ko adashobora kujya mu rindi dini.
Uyu musore byamusabye guhindura idini kuko nubwo yanywaga inzoga yababazwaga no kubona ababyeyi be birirwa barwana basinze.
Ati”Igihe uyu mukobwa yansabaga kujya mu idini rye, nahise ntekereza uko kugira urugo rutanywa inzoga byaba bimeze kuko iwacu hahoraga intonganya zatewe n’ubusinzi.”
Avuga ko nubwo atahise abyemera yakomeje kubitekerezaho maze afata icyemezo cyo kujya kubatizwa kuko yari yarakunze bya nyabyo.
Nyuma y’igihe gito abatijwe umukobwa yaramubenze
Uyu mugabo avuga ko nyuma y’amezi make abatijwe mu itorero ry’Abadiventiste b’umunsi wa Karindwi, yabyukije umushinga wo gukora ubukwe.
Ati” Ubwo namubwiraga ko twakora ubukwe nabonye atabyishimiye na mba,yambwiye ko azansubiza. Hashize iminsi,yarampamagaye duhurira ahantu maze ambwira ko kubana nanjye bitagishobotse kubera impamvu ze bwite.”
Uyu mugabo ngo yumvise bidashoboka abanza kugira ngo ni imikino ariko umukobwa amukurira inzira ku murima.
Ati” Akibimbwira naratashye kurira igitanda birananira, nari nacitse intege, inshuti zanjye zari zaranyanze kubera ko ntakinywa inzoga cyangwa ngo tujyane mu tubyiniro, icyo gihe nahise nirambika ku gitanda amaguru ari hasi, ndara gutyo nambaye inkweto kugeza bukeye.”
Ntabwo azi icyo yazize
Kalisa avuga ko atazi mu by’ukuri icyatumye uwo mukobwa amubenga gusa ngo atekereza ko uwo mukobwa yaba yarabonye umugabo ufite amafaranga arenze aye.
Imana yamuhaye gukomera
Avuga ko nubwo yari yaragiye gusenga atabyitayeho, Imana yari yaragiye imwigisha ibintu byinshi ku buryo yari asigaye akunda ibyo atakundaga mbere.
Ati”Amaze kumbenga ,narabyutse njya mu cyumba cy’amasengesho ,hari umusaza nabwiye ibyambayeho kuko abantu bose bo ku itorero ryacu bari babizi ko dukundana.Uwo musaza yambwiye ko na we byamubayeho aranyihanganisha ndakomera.”
Aragira inama abantu bakinisha imitima y’abandi
Uyu mugabo avuga ko kuba yarahinduye idini nta gihombo yabibonyemo kuko Imana yamukuye mu bibi kuri ubu akaba ari umukozi wayo.
Ati”Sinicuza kuko buriya Imana yashakaga ko nyikorera umurimo, gusa ndagira inama abantu bakinisha imitima y’abandi ko baba bakwiye gutekereza hakiri kare kuko muri iryo joro ampakanira numvaga no kwiyahura nabikora.”
Bose barashatse
Kuri ubu, Kalisa afite umugore n’umwana umwe ndetse n’uyu mukobwa wamubenze ngo na we yarashatse kandi yaramubabariye kuko Imana yamuhishuriye ko ari yo yashakaga ko aza muri iryo torero ry’Abadivantisiti ngo ayikorere umurimo.



















TANGA IGITEKEREZO