00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibanga ryo kuba Hong Kong ifite abaturage bafite icyizere cyo kuramba

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 March 2018 saa 03:17
Yasuwe :

Imiturirwa igera mu bicu, urunyurane rw’abantu mu mihanda, amatara yaka ku mpande zose ndetse na gari ya moshi inyura mu butaka ikagufasha kugera iyo ujya mu minota itagera no kuri 30, ni bimwe mu by’ibanze bihita bigutangaza iyo ugeze muri Hong Kong.

Inyubako ndende zisaga 300 nizo zigaragara muri aka gace gatuwe n’abaturage basaga miliyoni 7.4, ku buso bwa kilometero 2 1 104.

Serivisi nziza, amavuriro ari ku rwego rwo hejuru kandi yakira bose, restaurant zitegura amafunguro meza, imisozi myiza ndetse n’umucanga wo ku nkombe z’inyanja ni bimwe mu biranga imibereho y’abatuye aka gace kari mu Majyepfo y’u Bushinwa, kaza ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bafite icyizere cyo kubaho igihe kirekire.

Hong Kong yahigitse u Buyapani n’u Butaliyani; kugeza mu 2016 icyizere cyo kubaho ku bagabo impuzandengo yari imyaka 81.3, mu gihe abagore yari 87.3.

Nk’uko Dr Gabriel Leung, Umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza ya Hong Kong yabitangarije CNN, mu myaka itanu ishize nibwo babashije guhigika u Buyapani kuri uyu mwanya.

Kuba aka gace katabarwa nk’igihugu bituma kataza ku rutonde mpuzamahanga rwerekana uko ibihugu bihagaze mu bijyanye n’icyizere cyo kuramba rukorwa n’ikigo HelpAge International.

Ibi ariko ntibyabujije itsinda ry’abashakashatsi rirangajwe imbere na Dr Timothy Kwok, Umwalimu muri Chinese University of Hong Kong, kwifashisha ibigenderwaho mu gukora ruriya rutonde ndetse n’izindi mpamvu mu kugaragaza ibikomeje gufasha Abanya-Hong Kong kuramba. Mu byo babonye harimo:

  Koroshya kugera ku byangombwa nkenerwa by’ibanze

Nk’uko bigaragara mu bushakashatsi bwa Kwok, mu mbarutso zo kuramba kw’abatuye Hong Kong harimo kuba byoroshye kubona iby’ibanze bikenerwa mu buzima bwa muntu.

Umutekano mu mihanda, ubwikorezi rusange bworoshye kugeraho, imirire myiza ndetse na serivisi leta itanga igamije korohereza abaturage ni bimwe mu byashyizwe imbere.

  Ibidukikije

Kwok yatangaje ko muri Hong Kong hari ibikorwa byinshi bigamije kubungabunga ibidukikije ugereranyije n’indi mijyi, aho usanga abakuze bahazindukira bakorera imyitozo izwi nka Tai-Chi ndetse bagasangira ibyo kurya no kunywa.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibijyanye n’imyaka no gusaza mu Ishami rya Loni rishinzwe Ubuzima, WHO, Dr John Beard yavuze ko imijyi yose ikwiye kugira ahantu nk’ahagaragara muri Hong Kong hafasha abakuze kurushaho kubaho neza.

Beard yavuze ko uturere twose two muri Hong Kong dufite ibikorwa bigamije kubungabunga ibidukikije, ariko binafasha abakuze kwidagadura ndetse no gusenga.

Leta ngo yanafashe umwanya uhagije wo kuganira nabo bagaragaza ibibabangamiye bituma batabasha gukora ingendo bisanzuye irabikosora.

  Ubuvuzi buri ku rwego rwo hejuru kandi kuri bose

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abaturage ba Hong Kong baramba kubera ko igihe barwaye buri wese abasha kujya kwivuza, agahabwa serivisi niza.

Nta muntu n’umwe ushobora kwimwa uburenganzira bwo kwivuza ngo n’uko adafite amafaranga yo kwishyura. Abageze mu zabukuru bo bafite umwihariko wo kuvurwa ku buntu.

Dr Leung na Beard bagaragaje ko ubuvuzi ari ingenzi cyane mu gutuma abantu baramba, by’umwihariko iyo hafashwe ingamba zirinda abantu kurwara bagifite imyaka mike.

Ibi bisobanuye kugabanya imfu z’abana n’ababyeyi mu gihe cyo kubyara, indwara zifata abakiri bato, ndetse n’imbaraga zishyirwa mu kurwanya izibasira abatangiye gukura nka kanseri, umutima n’izindi.

  Abaturage bakunda umurimo

Leung yagaragaje ko ugereranyije 70% by’abatuye Hong Kong bafite hejuru y’imyaka 70 bahaje baturutse mu Bushinwa, bashakisha amahirwe yo gutera imbere.

Bitewe no gukunda umurimo babashije kubona ubuzima bwiza, kubaho neza kandi igihe kirekire ugereranyije na bagenzi babo basize aho bari batuye.

Ikirere cyiza nacyo kiri mu bituma abantu bo muri Hong Kong babaho, kuko usanga ubushyuhe n’ubukonje buri ku kigero kiringaniye, mu gihe mu bindi bihugu usanga hari igihe kigera bigakabya ndetse abantu bamwe bakahasiga ubuzima.

Ibi ariko abashakashatsi bavuze ko nta ruhare rukomeye bifite mu gutuma abantu baramba, kuko nk’u Buyapani bufite abaturage babaho imyaka iri ku mpuzandengo ya 83 bafite ikirere gitandukanye cyane n’icya Hong Kong.

Mu bindi bifite uruhare rukomeye mu kuramba kw’Abanya-Hong Kong harimo imirire myiza, kuko bitewe n’aho aka gace gaherereye bikorohera kubona amafi, imbuto n’imboga bikiri umwimerere byaba ibivuye mu Bushinwa cyangwa ahandi.

Nubwo hari byinshi byakozwe urugendo ruracyari rurerure kugira ngo aka gace kigenga ariko kabarizwa muri Leta y’u Bushinwa gakomeze kugira abaturage babayeho neza.

Abakoze ubu bushakashatsi bavuze ko mu bikwiye kwitabwaho cyane harimo ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ahanini bugaragara mu bakuze ndetse bigatuma bafata imyanzuro irimo no kwiyambura ubuzima.

Kwiyahura muri Hong Kong bigaragara cyane mu bafite hejuru y’imyaka 65, aho nko muri 937 biyambuye ubuzima mu 2014, 241 bari guhera kuri iriya myaka kuzamura. Ni mu gihe umwe muri batatu bayirengeje aba afite ikibazo cyo kwiheba n’agahinda gakabije.

Hong Kong ikikijwe n'amazi ku buryo abashaka kuruhukira ku mucanga babona aho bajya
Tai-Chi ni umukino ukinwa n'abingeri zose muri aka gace
Hong Kong ni kamwe mu duce two muri Aziya kabonekamo ibiribwa bikiri umwimerere
Inyubako ndende zisaga 300 nizo zigaragara muri aka gace gatuwe n’abaturage basaga miliyoni 7.4, ku buso bwa kilometero 21 104

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages