00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 15 bishobora kubangamira umukozi mu kazi

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 23 May 2013 saa 04:50
Yasuwe :

Mu gihe akazi ari ko abantu binshi bashyiraho umutima, ndetse kuri bamwe kukabona bikaba ingume, hari abakageraho bagahura n’ibibazo by’ingutu ndetse bimwe bikabarakaza.
Urubuga rwa Références dukesha iyi nkuru, rwakoze ubushakashatsi bwatumye bakora urutonde rw’ibintu bishobora kurakaza umukozi mu kazi, bikozwe n’umukoresha we cyangwa na mugenzi we bakorana.
Dore bimwe mu birakaza amukozi mu kazi
1. Umukoresha utajya aboneka mu kazi,
2. Bagenzi bawe mukorana bahora bakererwa,
3. (…)

3. Gukorana n’umukozi urya ibyo kurya bihumura cyane mu biro (bureau),

4. Gukorana n’umukozi uvuga asakuza cyane,

5. Gukorana n’umukozi utera urwenya rurimo amagambo nyandagazi,

6. Gukorana n’umuntu uhamagarisha telefoni y’akazi mu nyungu ze bwite,

7. Gukorana n’umukozi uhora agusaba ko umufasha mu kazi,

8. Gukorana n’umukozi uhora arwaye,

9. Gukorana n’umukozi ufite umpumuro mbi,

10. Gukorana n’umuntu wicara ahaguruka ajya kunywa itabi,

11. Gukorana n’umukozi ukunda kwiyemera,

12. Gukorera ahantu hataba icyumba cyo gukoreramo inama,

13. Ibikoresho bidahagije mu kazi,

14. Gukorana n’umukozi ufite telefoni isona igasakuza cyane,

15. Gukorera ahantu haba ubwiherero buhora bwanduye.

Guhozwa ku nkeke n’umukoresha bishobora gutera indwara y’umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages