Ibi ni ibintu bamwe mu babyeyi bagiye bakora bigafasha abana babo gutera imbere mu buzima bwabo.
– Kubareka bakabura ikibahuza rimwe na rimwe
Mu gihe ushobora gukeka ko abana batagira ikibahuza bashobora guhura n’ibibazo mu mikurire yabo, ubushakashatsi bwerekana ko iyo umwana adafite icyo ahugiyeho cyane bituma akura mu bwenge no mu marangamutima kuko iyo adafite icyo akora bituma agira ubushobozi bwo guhanga udushya.
Igihe ababyeyi bakunze kugena ibyo abana bagomba gukora, bo ntibabasha kugira ubushobozi bwo kwishakira icyo gukora igihe ababyeyi batakibahaye.
Abashakashatsi berekana ko iyo abana bakinira hanze bibafasha kuvumbura imikino mishya.
– Gutura ahantu haboneka ibimera byinshi
Ubushakashatsi bwakorewe muri Denmark ku bantu barenga 900 000 bwagaragaje ko abana bakurira ahantu hatari ibimera byinshi bagira 55% y’ibyago byo guhura n’ibibazo mu mitekerereze.
Abo bashakashatsi bemeza ko ahantu haboneka ibyatsi, ibiti n’ibindi bimera hafasha ubwonko kuruhuka, abantu bagashyikirana ndetse hakongerera imbaraga ubwirinzi bw’umubiri.
– Kubafasha gusoma
Niba ushaka kugira abana b’abahanga, iga kubasomera ibitabo ndetse unabibaganirizeho mbere y’uko batangira n’ishuri.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bana 229 bo mu Budage igihe bari hagati y’imyaka itatu n’itanu bukaza kongera bafite hagati ya 12 na 13, bwagaragaje ko abana bakunze gusomerwa ibitabo no kuganirizwa n’ababyeyi babo ibyerekeye gusoma bakuze bafite ubuhanga mu gusoma no mu bijyanye n’imibare.
– Kudahugira kuri telefoni
Abashakashatsi bagaragaje ko ababyeyi bakoresha telefoni cyangwa televiziyo nk’uburyo bwo kwirengangiza amakosa y’abana babo.
Umuganga w’abana witwa Jenny Radesky yavuze ko ubwo buryo butuma umubyeyi atagirana imishyikirano n’abana yashoboraga gutuma aba umubyeyi mwiza.
Yavuze ko “Dukeneye kuba maso, twumva tunakusanya ibimenyetso kugira ngo dusubize mu buryo buboneye kandi dufashe abana bacu kugira ubushobozi bwo kwigenzura.”



















TANGA IGITEKEREZO