Mu buzima busanzwe iyo umuntu avuye mu cyiciro kimwe ajya mu kindi aba yateye intambwe yo kudasubira inyuma, gusa ku bijyanye no gusoma no kwiyungura ubumenyi , abahanga bemeza ko guhozaho ariryo zingiro rishobora kukugeza ku ntego wihaye.
Umuyobozi w’Inzu y’Ibitabo by’Abana mu Isomero rusange rya New York, Louise Lareau, yatanze ibitabo bigera kuri 19 umuntu mukuru akwiye kongera gusoma nkuko The Independent ibitangaza:
“Anne of Green Gables’’ cyanditswe na L.M. Montgomery
Binyuze mu mukinnyi ubara inkuru uri muri iki gitabo witwa Anne, yabayeho mu kwigenga, kwigirira icyizere no kubaho mu buzima bwa gipfubyi. Ibyo byatumye agaragaza imibereho ikwiriye kuranga ubuzima bw’abato. Ibi bituma ubona ibintu bidasanzwe kuri uyu mubumbe dutuyeho, mu nshuti ndetse no mu baturanyi bacu.
“Charlotte’s Web’’ cyanditswe na E.B. White
Iki gitabo cyigisha abantu bakuru n’abato ku byerekeye ubucuti ndetse n’igihombo.
‘’The Giver’’ cyanditswe na Lois Lowry
The Giver ni igitabo kivuga ku gace kahimbwe kitwa Utopia.Hari na filimi zakinwe zivuga ku mibereho itangaje y’abaturage bahatuye, bivugwa ko ari ahantu hatarangwa urwango na ruto, abahatuye basangira akabisi n’agahiye.
“The Giving Tree’’ cyanditswe na Shel Silverstein
Ni igitabo kimaze imyaka hafi 50 gusa inyigisho zacyo zikubiyemo kutikunda n’urukundo bituma kitibagirana. Harimo inkuru y’igiti cyakunze akana gato kikajya kigaha buri kintu cyose gashaka. Muri make, kivuga ku rukundo rudafite icyo rushingiyeho.
“Goodnight Moon’’ cyanditswe na Margaret Wise Brown
Muri iki gitabo harimo akaririmbo gafasha abana gutinyuka ijoro. Amagambo n’ibishushanyo birimo birabashimisha ariko abantu bakuru bo banyurwa n’ubutumwa bugaragara ku muntu wagicengeye agashungura ibirimo.
“Harriet the Spy’’ cyanditswe na Louise Fityhugh
Inkuru iri muri iki gitabo ishobora kugutangaza. Ivuga ku mwana w’imyaka 11 (Harriet) wakundaga kwandika mu ikayi uko abona inshuti ze n’umuryango we hanyuma akaza kuyita igatorwa n’abanzi be. Kerekana uburyo rimwe na rimwe kubeshya biba ari ngombwa kugira ngo urebe icyo abandi batekereza.
“Harry Potter and the Sorcerer’s Stone’’ cyanditswe na J.K. Rowling
Ni cyo gitabo cya mbere cy’umwanditsi J.K. Rowling. Inkuru irimo ivuga ku mwana w’umuhungu, utuje w’imyaka 11 wambaraga amataratara. Igaragaza mu buryo bw’umugani uko rimwe na rimwe yakoraga ubufindo akaba yashobora guhinduka inyamaswa.
‘’The Lion, the Witch and the Wardrobe’’ cyanditswe na C.S. Lewis
Birashoboka ko abigeze gusoma iki gitabo baba baragikunze kubera inkuru ishimishije ivuga ku ntambara ya kabiri y’Isi yose.
‘’Little House in the big Woods’’ cyanditswe na Laura Ingalls Wilder
Iki gitabo kivuga ku bakobwa babiri barimo Laura na Mary bari batuye ku mupaka wa Wisconsin mu myaka ya 1870. Kirimo amasomo yigisha uko kwiyemeza kuba umucukumbuzi byari bimeze ariko nanone kitwibutsa n’imyifatire ituranga uyu munsi. Nk’umuntu mukuru, iki gitabo cyerekana ukuntu bisaba ubutwari gusiga inshuti n’abavandimwe.
“Oh, the Places You’ll Go!’’ Cyanditswe na Dr. Seuss
Ni igitabo buri wese uri gutangira ibintu bigoye yagakwiye kwifashisha. Kigaragaza imbaraga zihishe muri buri muntu ariko zitabyazwa umusaruro.
“The Story of Ferdinand’’ cyanditswe na Munro Leaf
Iki gitabo kimaze imyaka 60 gisohotse. Inkuru irimo ivuga ku kimasa cyatungwaga n’umuhumuro w’indabo. Ifite isomo ryigisha kubana mu mudendezo nta gusahinda. Ni igitabo kizasomwa ibihe byose.
“Tales of a Fourth Grade Nothing’’ cyanditswe na Judy Blume
Uyu mwanditsi afite ibitabo byinshi bitangaje yanditse ariko iki cyitwa ‘’Tales of a Fourth Grade Nothing’’ ni cyiza cyane kuko kivuga ukuntu waguma kuba umuvandimwe mwiza waba ufite imyaka icyenda cyangwa 90.
“Where the Wild Things Are’’ cyanditswe na Maurice Sendak
Iki gitabo gikubiyemo ubutumwa bugaragaza uko rimwe na rimwe mu ntekerezo zacu tuba twifuza kuzagera ahantu kure, kigashimangira ko biba byiza kugaruka mu rugo aho tuba dukunzwe cyane.
“Winnie-the-Pooh’’ cyanditswe na A.A. Milne
Mu nkuru irimo hakubiyemo ibintu bisanzwe kandi byoroheje ariko bifite umwihariko wo gushimisha buri wese.
“Wrinkle in Time’’ cyanditswe na Madeleine L’Engle
Ni igitabo cyiza cyane buri wese yaba umwana cyangwa umuntu mukuru yakwishimira gusoma. Umwanditsi wacyo agaragaza inkuru y’umukobwa witwa Meg Murry, wabuze se ubwo yari mu bushakashatsi.
“Bridge to Terabithia’’ cyanditswe na Katherine Paterson
Iki gitabo cyerekana uburyo abana bakomeye bashobora kwivana mu bibazo bikomeye n’igihe babuze inshuti.
“Madeline’’ cyanditswe na Ludwig Bemelmans
Ni inkuru nziza ivuga ku mwana w’umukobwa wabanaga na bagenzi be 11 n’umubikira wari ubashinzwe.
“Ramona Quimby, Age 8’’ cyanditswe na Beverly Cleary
Muri iyi nkuru umukinnyi witwa Ramona agaruka ku mpuhwe zigirirwa abantu mu buzima ndetse n’urujijo rujya ruziturukaho.
“The Secret Garden’’ cyanditswe na Frances Hodgson Burnett
Iki gitabo kigaragaza uko Mary Lennox yabaye kwa nyirarume wenyine atunganya ubusitani, nyuma akaza kumenya amabanga yose yari ahishe mu mirimo yakoraga. Ni inkuru igaragaza ukuntu ababyeyi bita bakanarinda abana babo.



















TANGA IGITEKEREZO