Uku gukora ibidasanzwe kuri uyu munsi bijyana no gukoresha amafaranga menshi, ku buryo abatarazigamiye uyu munsi mbere birangira hari ubwo biyambaje banki zikabaguriza.
Ingingo yo gufata inguzanyo muri banki cyangwa gufata umwenda ahandi ugiye gukora ubukwe ikunda kuvugisha abantu, bamwe bagaragaza ko bidakwiye uba ugomba gukora ubungana n’ubushobozi bwawe. Abandi nabo bakavuga ko uyu aba ari umunsi udasanzwe uba ugomba gukora iyo bwabaga.
Hategekimana Hubert Sugira, usanzwe ari inzobere mu mibanire, yabwiye IGIHE ko usanga kuri ubu abantu bashyira imbaraga mu gutegura ubukwe aho gutegura urugo.
Ati “Abantu benshi bategura ubukwe ariko ntibategure urugo ibyo birazwi, ariko ni ikintu gikomeye gutegura umunsi umwe udateguye ubuzima busigaye muzabana.”
“Akenshi abantu bajya gufata imyenda muri banki ni uko baba batekereza ubukwe kurusha uko batekereza urugo. Akenshi burya ubukwe ni umunsi wo kugaragaza urukundo rwanyu ku bantu, ubukwe ntabwo buba ari ubwanyu kuko mwe muba mwaramaze kwiyemeza aho abantu batari.”
Yakomeje avuga ko ubusanzwe umwenda wa banki uwufata ugiye gukora umushinga uzatanga inyungu kugira ngo ubashe kwishyura, iyo utabitekerejeho cyane ushobora kuba intandaro yo gusenyuka kwa rwa rugo hadaciye kabiri.
Ati “Iyo utekereza ko uwo mwenda ugiye gutuma mutangira urugo rwanyu munsi ya zero ntabwo ari ikintu cyiza, wakagombye gukora ubukwe bw’ubushobozi ufite.”
Inzobere mu bukungu zitanga inama ko niba ugiye gufata inguzanyo muri banki ubanza kureba neza uko umushinga ugiye gukora uzunguka, kandi gukora ubukwe nta nyungu mu buryo bw’imari buzana niyo mpamvu abagiye gufata uyu mwenda bakwiye kubanza gutekereza kabiri.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!