00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyantangaje mu rugendo nagiriye mu nkambi y’i Gashora icumbikiwemo abasore n’inkumi bavuye muri Libya

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 19 Gicurasi 2021 saa 11:08
Yasuwe :
0 0

Ubwo Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi ku Isi, HCR, Filippo Grandi, yagiriraga uruzinduko mu Rwanda, ndi umwe mu banyamakuru bagiriwe icyizere cyo kumuherekeza mu ruzinduko yagiriye mu nkambi ya Gashora icumbikiwemo impunzi zaturutse muri Libya.

Kera tukiri abana, ababyeyi bacu bajyaga batubwira ubuzima bwo mu buhunzi, by’umwihariko ubushaririye bwo mu nkambi, bakatubwira uburyo baryaga impungure n’igikoma cya ‘pâte jaune’ ukwezi kugashira kandi na byo bikabona umugabo bigasiba undi, ndetse twumvise inkuru zibabaje z’uburyo umusirimu muri bo yakarabaga kabiri mu cyumweru kubera ikibazo cy’amazi.

Akenshi iyo batubariraga izi nkuru z’ubuhunzi, bagarukaga cyane ku buryo byabaga bigoye kugoheka kubera isaso mbi n’imbeho yararaga ibatunda, uko batotezwagwa ndetse bagahora bibutswa ko ari impunzi, ubutaka bidegembyaho atari ubwabo.

Nubwo igihugu cyacu n’Isi muri rusange bimaze gutera imbere, ntababeshye mu gitondo cyo ku wa 25 Mata nazindutse numva ibyo niteze kubonera muri iyi nkambi ya Gashora bijya kwegera iby’izi nkuru nabarirwaga n’ababyeyi banjye.

Ijoro ryo ku wa 24 Mata 2021 ntiryatinze gucya maze dufata urugendo twerekeza mu Karere ka Bugesera gusura ababyeyi, abana, abasore n’inkumi baturutse mu bihugu nka Ethiopia, Somalia, Eritrea na Sudan bacumbikiwe muri iyi nkambi by’agateganyo mu gihe bagitegereje kwimurirwa mu bihugu by’inzozi zabo.

Urugendo ntirwabaye rurerure cyane, saa tatu za mu gitondo twari dusesekaye muri iyi nkambi maze twakirwa n’umuyobozi wayo ari na we waduhaye amabwiriza y’uko tugomba kwitwara, mu rwego rw’umutekano wacu n’abayicumbikiwemo.

Mu kubara iyi nkuru hari akantu nari nibagiwe gato, nibagiwe kubabwira ko udashobora kwemererwa kuhinjira utabanje gupimwa umuriro no gukaraba intoki nk’uko bigenda iyo ugiye kwinjira mu nyubako nyinshi zitandukanye zo mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Muri make nubwo abarimo ari impunzi, ubuzima bwabo bwitaweho cyane kimwe n’ubw’abandi benegihugu. Ibintu impunzi z’Abanyarwanda zitigeze zibona mu myaka yose zamaze ishyanga.

Reka nikomereze inkuru yanjye ubuzima bw’impunzi z’Abanyarwanda mwabubarirwa neza n’abakuze kundusha cyangwa ababubayemo. Nyuma yo kwakirwa n’uyu muyobozi w’inkambi ya Gashora twatangiye gusura ibice bitandukanye.

Mu rugendo rwanjye nagendaga mpura n’abasore n’inkumi bafite imisatsi y’amarende bambaye neza ariko ku mutima nkavuga nti ’wenda aba ni abakozi ba UNHCR, impunzi ntiturazigeramo’.

Uyu muyobozi w’inkambi yari yatubwiye ko turi bubanze gusura umuryango umwe ucumbikiwe muri iyi nkambi, kandi koko ni ko byagenze.

Tugeze aho uyu muryango utuye, natunguwe n’ubwiza bw’inzu ucumbitsemo idatandukanye cyane na zimwe zigaragara muri Kigali n’imijyi iyungirije. Ni inzu ifite uruganiriro rurimo intebe ndetse n’ibyumba kandi birimo ibyangombwa byose nkenerwa.

Umugabo wo muri uyu muryango ni umusore ukiri muto w’imyaka 25, munyihanganire amazina ye aransobye ariko ninyibuka nzayababwira. Iyo akuganirije ubuzima bubi yanyuzemo ubwo yari muri Somalia kugeza ageze muri Libya, udafite umutima ukomeye washiduka amarira yageze ku butaka kandi uri umuntu w’umugabo.

Uyu mugabo w’abana babiri barimo uruhinja rw’amezi atanu rwavukiye mu Rwanda, akubwira ko kugeza ubu nta kanunu ka nyina umubyara aheruka kuko yasigaye muri Somalia mu gihe abavandimwe be babiri bo baguye mu rugendo rwabaganishaga muri Libya.

Akubwira ko kuba ari mu Rwanda, ari icyizere gikomeye cy’uko imbere ari heza. Icyo nakundiye aba baturage bo barasezera bitari bimwe bya bamwe mu nshuti z’Abanyarwanda dushiduka batwoherereza amafoto yo mu rubura batarigeze badusezera.

Munyihanganire nshobora kuba ntandukiriye, ndabizi ko gusezera atari itegeko, gusa uyu mugabo, na ko Ahmad (izana rye ndaryibutse!) yansangije inkuru nziza ko yamaze kubona ibyangombwa byose ku buryo mu minsi mike yitegura gukomereza ubuzima muri Canada.

Nagerageje kumubaza niba azajya Ottawa, Edmonton cyangwa Toronto ambwira ko atarahamenya neza, ko icy’ingenzi kuri we ari ugukandagira muri iki gihugu gikundwa na benshi.

Mwe mwandushije kugenda no gutembera iyi si mwigeze mubona aho impunzi yigishwa imodoka ku buntu? Byashoboka ko hahari gusa njye ni ubwa mbere nari mbibonye.

Nyuma yo kuva mu rugo rwatujwemo uriya muryango, urugendo twarukomereje mu kibuga kinini cyigishirizwamo imodoka abasore n’inkumi bo muri iyi nkambi.

Natunguwe no kubona amasomo ajyanye n’amakona na parikingi baramaze kuyakamirika, batumye nibuka ko mfite ’provisoire’ igiye kurenza igihe ku mutima ndavuga nti ‘nyamara Rwanda utanga amahirwe, n’aba baje ejo bundi bagiye kuntanga amahirwe yo kubona uruhushya rwo gutwara imodoka’?

Muri iki kibuga nahamaze nk’iminota 30 nitegereza ibyo aba basore bakora nshiduka saa 12:30 zigeze, duhita tumenyeshwa ko ari saha yo kujya ku meza ku batuye muri iyi nkambi.

Nyuma yo kubwirwa ibi nahise nkubita agatima kuri za nkuru nabwirwaga n’ababyeyi banjye ndavuga nti ‘ubu se ba bana b’amarende za mpungure bari buzishobore?’

Natunguwe no kubona ubwoko bw’amafunguro bahabwa! Uziko yari ariho n’ifiriti, muranyihanganira si ubuturage ariko ni yo nabashije kubona mbere, ubanza ari ukubera urukundo nyikunda.

Icyatumye nshidikanya ko dushobora kuba twayobye ni ukubona ko abatinze kuza gufata amafunguro na bo nta mpungenge baba bafite ko bari busange yahoze kuko hari bya byuma biyafasha kudatakaza ubushyuhe, sinzi amazina yabyo ariko ni nka bimwe biba muri hoteli zikomeye z’i Kigali.

Ngiye kuvuga ibyo naboneye muri iyi nkambi bwakwira bugacya, nababwira iby’abasore nabonye bafite impano zo gushushanya kandi bahabwa umwanya wo kubikora, iby’ababyeyi bihangiye umurimo wo gukora imitako itandukanye n’ibindi byinshi. Ibyo naboneye muri iyi nkambi si njye gusa byatangaje kuko na Filippo Grandi yavuze ko yatunguwe.

Ndabizi abasore benshi mushobora kuba mugize agahinda ko nshoje ntarababwira ku buranga bw’inkumi naboneye muri iyi nkambi cyane ko abenshi nabonye mwararabyaga indimi ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafato yabo yatangiraga kujya hanze bageze ku kibuga cy’indege i Kigali.

Mu by’ukuri ntabwo iyi ngingo nayirengagije, ahubwo nashatse kuyisorezaho kuko nanjye ndi umusore kandi ukiri muto sinarenza ingohe ubwiza bw’izi nkumi nabonye muri iyi nkambi, muri make bugwa mu ntege ubw’Abanyarwandakazi. Ahari iyo nza kumenya Amharic [ururimi rukoreshwa cyane mu bihugu bya Somalia na Ethiopia] nari kwibariza izina.

Iyo ukigera muri iyi nkambi wakirwa n'urujya n'uruza rw'abasore n'inkumi baba bari mu bikorwa bitandukanye
Iyi nkambi umubare munini w'abayicumbikiwemo ni urubyiruko
Bigishwa n'imodoka, aha uyu mukobwa yari arangije kwiga agiye guha umwanya mugenzi we
Abafite impano zo gushushanya nabo bahabwa umwanya
Aha uyu mukobwa yari ari kuvugana na mugenzi we wari uvuye gufata amafunguro
Uyu ni umwe mu bakobwa beza baturutse muri Libya. Aha yarimo agana mu nzu bafatirama amafunguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .