00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imico 15 ikwiriye kukuranga mu gihe usangira n’abandi ku meza

Yanditswe na

UMUHOZA N. Jessica

Kuya 27 September 2014 saa 09:21
Yasuwe :

Gusangira amafunguro n’abandi ku meza si ibintu umuntu akora uko yiboneye, nabyo bigira amategeko abigenga. Hari uburyo witwara ku meza abo muri gusangira bakagufata nk’umuntu utararezwe cyangwa se uririye ku meza bwa mbere! Ni byiza ko umenya uburyo wakwitwara ngo hatagira ugucishamo ijisho ndetse niba ufite n’abana ni byiza kubatoza iyi mico bakiri bato. Bisaba ikinyabupfura kabone n’iyo waba usangira n’umuryango wawe cyangwa se inshuti za hafi ku buryo wumva wirekuye ntacyo wikanga (…)

Gusangira amafunguro n’abandi ku meza si ibintu umuntu akora uko yiboneye, nabyo bigira amategeko abigenga. Hari uburyo witwara ku meza abo muri gusangira bakagufata nk’umuntu utararezwe cyangwa se uririye ku meza bwa mbere! Ni byiza ko umenya uburyo wakwitwara ngo hatagira ugucishamo ijisho ndetse niba ufite n’abana ni byiza kubatoza iyi mico bakiri bato.

Bisaba ikinyabupfura kabone n’iyo waba usangira n’umuryango wawe cyangwa se inshuti za hafi ku buryo wumva wirekuye ntacyo wikanga cyagusaba kwitwararika.

Dore imwe mu mico y’ingenzi ikwiye kukuranga mu gihe wahuriye n’abandi ku meza mu gihe mufata amafunguro:

1.Za ku meza ufite intoki zisa neza ndetse n’isura ikeye;

2.Niba bateguye udutambaro (napkins/serviettes) gafate ukarambure ku bibero byawe;

3.Kwarura bikorwa igihe umuntu mukuru ku meza (umubyeyi niba mwasangiye nk’umuryango, cyangwa se nyir’urugo mu gihe hari aho watumiwe) yatanze uruhushya;

Abasangira bagomba kuba bishimye kandi baganira batuje

4.Niba hari ibisorori utageraho wicaye, si byiza guhaguruka. Saba ubyegereye abiguhe warure hanyuma ubimusubize abitereke mu mwanya byateguwemo. Zirikana kandi kwarura ibyo uri bumare, niba ndetse urya byinshi, irinde kuzuza isahane. Arura bike uze kwiyongera;

5.Mu gihe umaze kwarura, witangira kurya mbere y’abandi. Tegereza mutangirire rimwe niba muri abasenga mubanze munasenge;

6.Amaboko yawe ushobora gusa n’uyashyize ku meza ariko ntugeze ku nkokora, ikanya ukayifata n’ukuboko kw’ imoso naho icyuma ukagifata i buryo;

7.Ni ngombwa kurya ufunze umunwa kandi ukirinda kuvugana ibiryo mu kanwa;

8.Si byiza kunama mu isahane; icara neza wemye maze uzane ibyo kurya byawe ku ikanya (cyangwa ikiyiko bitewe n’ibyo uri kurya) uyigeze ku munwa;

9.Wivuga nabi ibyo kurya udakunze. Niba hari ikintu kibi uhuye nacyo wigicira aho ku meza ngo buri wese akibone. Haguruka ujye ahiherereye ukemure ikibazo cyawe hanyuma nugaruka usabe imbabazi kandi si ngombwa ko uvuga aho uvuye n’icyo uvuye gukora. Nihagira n’undi uhaguruka ntukamubaze aho agiye;

10.Imiryango myinshi yo mu Rwanda ivuga ko ntawe uvuga ari ku meza, ariko nyamara ibi ni ikinyoma, ahubwo kugira ibiganiro byoroheje bya rusange nta ko bisa;

11.Niba hari icyo kunywa ukeneye, banza umire ubone kunywa keretse gusa igihe utamiye ibishyushye, bikakunanira kwihangana;

12.Niba icyo kunywa cyawe kiri mu kirahuri harimo n’umuheha, ni byiza guterura ikirahuri ukanywesha wa muheha mu rwego rwo kwirinda gukwedura ijosi ku meza;

Abana bashobora kwigishwa iyi mico hifashishijwe amashusho nk'aya

13.Niba urangije kurya, wisunika isahani. Yirekere mu mwanya wayo hanyuma utegereze abandi barangize muhagurukire rimwe. Igihe ufite impamvu ituma uhaguruka mbere, saba imbabazi (ask to be excused);

14.Zirikana gushimira uwatetse cyangwa se uwagutumiye niba utari iwanyu;

15.Fasha mu kwandurura no gukora isuku.

Biragoye cyane kuri bamwe mu Banyarwanda kubahiriza imwe muri iyi mico, kuko bamwe babyita ngo ni iby’abize. Gusa abahanga bavuga ko kugirango umuntu abashe kubyubahiriza, agomba kubyigishwa akiri umwana muto. Ese mu muryango wawe aya mabwiriza arubahirizwa?


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages