00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu abantu banga gutegekwa

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 13 February 2026 saa 01:28
Yasuwe :

Reka nkubwire akantu k’ubwenge. Nutegeka umuntu gukora ikintu, azashaka impamvu zo kutagikora, n’ubwo cyaba ari cyiza kuri we, cyangwa se yanashakaga kugikora.

Iyo umuntu atekereje ko uri kumufatira imyanzuro, ubwonko bwe buhita bushyiraho ubwirinzi. Uko ushyiramo imbaraga umuhatiriza, niko ubwonko bwe burushaho gukaza ubwirinzi.

Muri ‘Reactance Theory’ yahimbwe na Jack Brehm mu 1966, avuga ko buri muntu wese afite icyifuzo cyo kwifatira imyanzuro, yaba myiza cyangwa mibi.

Iyo ugerageje gufatira undi muntu umwanzuro, ubwonko bwe bubifata nko kumwambura uburenganzira bwo guhitamo, bukamutegeka kugusuzugura cyangwa se kukurwanya. Abantu baba bakeneye kumva ko ari bo bifatiye umwanzuro. Niyo mpamvu abantu bajya mu nsengero ariko bakaba bagikora ibintu bibi. Niyo mpamvu ubwira umwana kwicara hasi ahubwo agahagarara. Niyo mpamvu abanyeshuri batoroka ikigo kugira ngo bumve akuka ko hanze yacyo gusa. Igitekerezo uko cyaba cyiza kose, iyo kibaye itegeko gihinduka umutwaro.

Ubwo rero witegeka abantu gukora ikintu, ahubwo tuma batekereza ko igitekerezo ari icyabo. Tuma batekereza ko bari kwifatira imyanzuro kandi ari wowe ubiri inyuma. Aho kubwira umuntu ngo kora iki kintu, mubwire uti abantu bazi ubwenge bakora iki kintu.

Iyo ubigenje gutyo ntuba umushishikarije gukora ikintu gusa, ahubwo uba unagennye ibyo aha agaciro. Niba abanyeshuri bawe bakunda gukererwa, fata abazinduka ubashime imbere y’abandi kandi ubibahembere. Ibyo bizatuma abakererwa bumva ko hari icyo bakeneye guhindura. Kuko buriya abantu benshi bashingira agaciro kabo ku barusha abandi n’ibyo n’abo babarusha.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages