00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu gushakana n’umuforomo bituma urukundo ruramba mu muryango

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 2 August 2016 saa 12:17
Yasuwe :

Umuhanzi Kitoko Bibarwa niwe waririmbye ko urukundo rwo muri iyi minsi rukura rushonga nk’isabune, ibyo bigaragarira mu gutandukana kweze hagati y’abashakanye.

Nubwo kami ka muntu ari umutima we, urubuga Elcrema rutangaza ko gushakana n’umuforomo (nurse) yaba ari umugabo cyangwa umugore bituma urukundo ruramba hagati y’abashakanye ngo kuko akazi bakora gafitanye isano ya hafi na byinshi bibera mu muryango.

1. Abaforomo ni abanyamurava

Ntabwo ushobora kuba umuforomo mwiza, uri umunebwe. Abaforomo barakora cyane, ndetse rimwe na rimwe bagakora amasaha menshi yewe n’ayikirenga. No mu rugo biba bisaba ko umugabo cyangwa umugore aba umunyamwete.

2. Aba ari umuntu uzi gutega amatwi

Iyo uri umuforomo uba ugomba kuba uzi gutega amatwi abarwayi ukumva ibyo bavuze n’ibyo batavuze.

Kugira ngo urukundo rurambe mu muryango, umugore cyangwa umugabo aba agomba kumenya gutega amatwi uwo bashakanye akamwumva ndetse akumva n’icyo ashatse kuvuga.

3.Ni umuntu uzi kwitegereza

Kuba ari umuntu uzi kwitegereza ni ikintu cy’ingenzi ku muforomo, kuko aba afite mu biganza bye ubuzima bw’abarwayi.

Iyo uzi kwitegereza umenya neza hakiri kare ibitagenda k’uwo mwashakanye ugahita ushaka igisubizo mu maguru mashya.

4. Aba azi gukorera hamwe n’abandi

Abaforomo bazi gukorana n’abandi, mu kazi kabo ka buri munsi, ndetse no mu gihe batari ku kazi baravugana kuko we ubwe ku giti cye aba yumva ntacyo yageraho.

Iyo ushakanye n’umuforomo aba azi agaciro ko gufatanya nawe, bigatuma mwunganirana muri byose mukarambana.

5. Abaforomo bagira impuhwe

Abaforomo benshi nubwo atari bose baba bagira umutima mwiza, no mu rugo rero iyo ushakanye n’umuntu ugira impuhwe akwitaho ku buryo ibyiza n’ibibi mubisangira.

6. Bagira isuku na gahunda

Abaforomo bagira isuku, bakagira gahunda kandi no mu rugo ibyo bintu biba bikenewe ,ngo hato umubano wawe n’uwo mwashakanye utazamo agatotsi.

7. Bazi gusetsa

Abaforomo usanga baba bazi gusetsa no gukoresha amagambo meza acururutsa umuntu.

Imyitwarire nk’iyo rero iba inakenewe mu rugo mukishimana mugaseka kandi mukanakemura ikibazo gishobora kuvuka hagati yawe n’uwo mwashakanye.

8. Aba azi igihe cyo gushyira umutima ku kintu

Umuforomo aba azi igihe ikintu kiri ngombwa n’igihe kitari ngombwa ndetse n’igihe akwiriye kuba yagira icyo akora.

Ibyo bituma ikivutse cyose mu muryango adatera hejuru ngo yumve ko byacitse.

Abaforomo bazi kwihangana ndetse bashobora no kubaka imiryango yabo igakomera
Abaforomo ni abanyamurava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages