00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Impamvu zishobora gutuma impano utanze idahabwa agaciro

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 13 February 2024 saa 12:11
Yasuwe :

Umuntu ushobora kuba yarahaye umukunzi we cyangwa undi muntu impano y’agaciro bimuvuye ku mutima, yajya kubona akobona uwo yayihaye na we yayihaye undi cyangwa igakoreshwa ibindi bitandukanye n’icyo yagenewe.

Ubusanzwe gutanga impano bifatwa nk’ikimenyetso cy’urukundo mu buryo butandukanye ku isabukuru, mu bukwe, kuri St Valentin n’ikindi gihe cyose kugira ngo uwo uyihaye aguhoze ku mutima.

Iki ni igikorwa kiba hagati y’abakundana benshi bafata nk’uburyo bwiza bwo kwereka uwo mukandana cyangwa mwashakanye ko umwitayeho kandi umuzirikana.

Ujya gutanga impano aba yabitekerejeho ndetse agafata n’umwanya wo kureba uwo agiye kuyiha icyo akeneye cyangwa akunda kugira ngo kimushishimishe, gusa hari ubwo uwo uyiha atayiha agaciro nk’ako wayimuhanye.

Hategekimana Hubert Sugira, ni umuhanga mu bijyanye n’imibanire, usobanura ko bishoboka cyane ko waha umuntu impano, akabifata nk’ibisanzwe kuko atari bwo buryo bwe bwo kwakira urukundo.

Ati “Gutanga impano no guhana impano ni bumwe mu buryo butanu, abantu bakira ko bakunzwe. Benshi ntabwo basobanukiwe ko abantu bose badakunda impano.”

“Kuba umuhaye impano cyangwa gutanga impano ntabwo aribwo buryo bwe agaragazamo urukundo, ubu ni bumwe mu buryo butanu abantu bagaragaza ko bakunze cyangwa bakunzwe.”

Ubusanzwe hari uburyo butanu umuntu ashobora kwakira cyangwa agatangamo urukundo ibizwi nka ‘Love Language’ burimo kwakira impano, kumarana umwanya n’umukunzi we, gufashwa imirimo itandukanye, gukorwaho no kubwirwa amagambo meza.

Ubu buryo nibwo Hubert Sugira aheraho avuga ko mbere yo guha umukunzi wawe wakabaye umenya icyo akunda kurusha ibindi, akaba aricyo ukora.

Ati “Nta muntu n’umwe wanga impano ariko hari uyibona akabona ari ikintu cy’agaciro gakomeye, hari ukunda kubwirwa amagambo meza, hari uwo gufasha imirimo abona ko aribwo buryo burenze.”

Yakomeje avuga ko kumenya uko umuntu yishimira kwakira urukundo cyangwa kurutanga bigaragarira mubyo akunda gukora.

Ati “Ni ukuganira ukamenya uburyo no kwiga umuntu wawe, ubundi kugira ngo umenye uburyo uwo mubana akundwamo reba uburyo we akundamo. Uburyo umuntu yakira urukundo akenshi niko we aba akora, umuntu udatanga impano burya we ntabwo aba kuzakira byamugirira akamaro. Ugomba kumenya umuntu ariko mukanabiganira.”

Yavuze ko ibiganiro ari ryo shingiro ry’umubano wose. Mbere yo gutanga impano ni byiza kubanza kumenya niba uwo uyihaye hari icyo isobanuye kuri we.

Hari impamvu zishobora gutuma impano uhawe idahabwa agaciro nk'ako wayitanganye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .