00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ingaruka zishobora guterwa no gutondeka abanyeshuri hashingiwe ku manota

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 September 2026 saa 01:06
Yasuwe :

Kimwe mu bintu uburezi bwo mu Rwanda n’ahandi hose bugomba gukuraho ni uguha abanyeshuri imyanya. Niba uri umwalimu wigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ushobora kuba warabonye ukuntu abanyeshuri bari mu myanya y’imbere bashyira imbaraga nyinshi mu guhangana aho gufashanya, abari mu myanya yo hagati bakitakariza icyizere, mu gihe abari mu myanya y’inyuma bumva bava mu ishuri.

Gufata abanyeshuri bafite ubushobozi n’imibereho bitandukanye ukabaha imyanya y’aba mbere n’aba nyuma nta kindi bibafasha uretse gutuma bagira ishyaka rikabije ryo guhangana, bakigereranya n’abandi cyane, bagakopera, kandi bakitakariza icyizere.

Aaron Pallas, umwalimu wigisha imibanire mu ishuri ry’abalimu rya Kaminuza ya Columbia yasuzumye iki kintu yifashishije amakuru yo mu bigo 400 by’amashuri abanza muri leta ya New York.

Yabonye ko abanyeshuri bazaga mu myanya y’imbere ari abakomoka mu miryango ikize kandi bahoze bafite amanota meza mbere yaho. Pallas yanzuye ko ibigo bitsindisha cyane atari ibifite abarimu beza kurusha ibindi, ahubwo ari ibyakira abanyeshuri basanzwe batsinda. Umunyeshuri wakuze abayeho neza kandi agafashwa n’ababyeyi be mu myigire aba afite amahirwe menshi yo gutsinda mu ishuri no kuza mu myanya y’imbere.

Ibyo ntibisobanuye ko amanota akwiye kuvaho. Nk’uko Joe Feldman abigaragaza mu gitabo cye yise “Grading for Equity”, amanota akwiye gufasha abanyeshuri kumenya uko imyigire yabo ihagaze n’aho bakwiye kongera imbaraga.

Ibyo bitandukanye cyane n’imyanya kuko yo igereranya abanyeshuri gusa. Iyo umunyeshuri wabaye uwa 20 ashyizemo imbaraga ngo aze mu icumi ba mbere, ariko bikarangira abaye uwa 18, acika intege akumva ko ntacyo yagezeho, ntamenye ko iyo myanya ntacyo isobanuye mu myigire ye.

Ntazabona ko yavuye ku manota 50 akajya ku manota 60 ahubwo azabona ko yananiwe kugera ku mwanya yifuza.

Nk’uko Denise Pope wigisha muri kaminuza ya Stanford abivuga, guha abanyeshuri imyanya bikora ubwoko bubiri bw’abanyeshuri.

Ubwa mbere ni abanyeshuri bakunda cyane guhangana no kuza mu myanya y’imbere, ubundi bukaba abanyeshuri biyakiriye bumva ko nta bwenge bagira. Abo banyeshuri bombi baba bahuriye ku myumvire y’uko ubushobozi bwabo bushingiye ku kurusha abandi aho kwiyungura ubumenyi ku giti cyabo.

Ibyo ntibirangirira mu ishuri ahubwo bikomeza kubagiraho ingaruka iyo bamaze gukura. Ubushakashatsi bwakozwe na Ulrich Orth wigisha muri kaminuza ya Bern afatanyije na Richard Robins wigisha muri kaminuza ya Davis bwagaragaje ko imyanya yo mu ishuri igira ingaruka ku mibanire y’abantu mu muryango, imyitwarire mu kazi, ndetse n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuntu wakuze abwirwa ko agaciro ke gashingiye ku kurusha bagenzi be agira ishyari n’ubwibone, akandi aba ari afite ibyago byo kurwara agahinda gakabije.

Hari ibigo bimwe na bimwe byamaze gusobanukirwa ko imyanya ntacyo ifasha abanyeshuri biyikuraho ariko haracyari urugendo runini. Umwana wawe akwiye gushyira imbaraga mu kugira amanota meza kurusha ayo yabonye mu gihembwe gishize aho guharanira kurusha Sara, umukobwa wa mwalimu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages