Ni itsinda ryatangijwe mu Ukuboza 2019, Marie Salome Iratwibuka ndetse na Robert Nshimiyimana baritangije, rigamije kwagura umuziki wo muri Kiliziya Gatolika ukagera kure.
Ni itsinda riririmba umuziki utandukanye cyane n’uzwi muri Kiliziya Gatolika wa Clasique. Aba bombi kandi nibo ba mbere bashinze itsinda rifite imizi muri kiliziya gatolika hano mu Rwanda, rigizwe n’umukobwa n’umuhungu riririmba indirimbo zihimbaza Imana mu buryo bugezweho.
Indirimbo zabo ziba ziri mu muziki wa Afrobeat, utamenyerewe cyane mu makorali menshi cyangwa se abahanzi bo muri Kiliziya.
Aba bombi basanzwe ari abaririmbyi bakomeye cyane ko Nshimiyimana Robert aririmba muri Pueri Cantores (Abahire) y’i Rutongo naho Marie Salome Iratwibuka akaba akorera muri Chorale de Kigali ifite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika no mu muziki uhimbaza Imana muri rusange.
Marie Salome Iratwibuka yabwiye IGIHE ko batangiye baririmbana ariko nyuma bakaza kwisanga bakundana mu buryo nawe avuga ko ari ibintu yavuga ko byikoze.
Ati “Twamenyanye 2019 irangira duhuriye muri Studio. Ibyo gukundana ntibyarimo byaje nka 2022. Iyo abantu basanzwe ari inshuti akenshi gukundana biba byoroshye kandi akenshi birikora rero natwe niko byagenze.’’
Akomeza ati “Nari nsanzwe mbizi ko ankunda. Ariko yatinze kubivuga, navuga ko twese twari tubizi ko dukundana, icyaburaga kwari ugutera intambwe, rero nyuma yaje kuyitera.’’
Ku wa 19 Mutarama 2024 Roberto yatunguye Salome amwambika impeta y’urukundo ndetse ku wa 25 Gicurasi basezerana imbere y’amategeko mu gihe ubu bitegura kurushinga ku wa 13 Nyakanga uyu mwaka.
Salome avuga ko byatangiye yumva ari ibintu bisanzwe ariko yatangiye kubona ko byafashe indi ntera ubwo uyu musore yamwambikaga impeta y’urukundo.
Ati “Iby’urukundo byatangiye numva bitazagera kure.’’
Agaragaza ko kimwe mu bintu yasanze ahuje na Roberto ari uko akenshi bahuza kandi buri umwe akumva igitekerezo cya mugenzi we vuba.
Aba bombi ku wa 5 Ugushyingo 2023, bamuritse Album yabo ya mbere bise ‘Icyaha’ iriho indirimbo zakunzwe nka ‘Umwungeri mwiza’, ‘Dufite Imana’, ‘Byinira Imana’, ‘Ivu rihoze’. ‘Rukundo’, ‘Ihorere’, ‘Umwiza ubaruta’, ‘Murengezi’, ‘Icyaha’ yitiriwe iyi album n’izindi.
Reba ‘Umwungeri Mwiza’ imwe mu ndirimbo za Salome na Roberto zakunzwe



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!