Omar Umuhoza umusore w’imyaka 23, ukomoka mu Biryogo mu karere ka Nyarugenge, avuga ko we yari afite ikibazo cyo kunanira ababyeyi be ndetse n’ingeso yo kwiba haba mu rugo, ndetse n’ahandi hose yagendaga mu muryango we.
Izi ngeso mbi avuga ko yazitangiye, ubwo yarekaga ishuri ari mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Rwampara, aho kujya mu wa gatandatu ngo arangize ahitamo kurireka akajya yirirwa mu rugo ashwana n’ababyeyi.
Nyamara kuri ubu yumva yarahindutse, ku buryo noneho afitiye ubuzima bwe gahunda ndende.
Agira ati “Ubu mfite umwuga nkora ukantunga, kuba Iwawa, byanyigishije byinshi ku buzima bwanjye ku buryo mbishimira Leta yatekereje gushyiraho ikigo nka kiriya kigorora urubyiruko rukagaruka mu murongo w’ubuzima.”
Omar ahamya ko abikesheje umwuga we w’ububaji yigishirijwe Iwawa, abona yarahindutse, ku buryo abasha gukora buri munsi azindutse, kugeza ubu akaba ari umwe mu babaji batunzwe nabyo kandi babayeho neza aho akorera mu gakinjiro ko mu mujyi, ahazwi nka KORA.
Omar akomeza agira ati “Ubu ntunzwe n’umwuga wanjye, mbasha kwikodeshereza inzu y’ibihumbi 33, simeze nka wa mubumbyi urira ku rujyo kuko njye ndyamira igitanda nikoreye, nkicara ku ntebe nikoreye. Ubu nabaye umuntu w’umugabo!”
Ubu amaze amezi ane akorera mu Gakinjiro kuko yabanje guhabwa ikiraka cyo kujya gufasha kwigisha abandi Iwawa, akagikuramo ibihumbi 300.
Omar avuga ko abasha gukora igitanda gihagaze ibihumbi 150 by’amafanga y’u Rwanda, akavuga ko mu gihe cy’amezi icyenda amaze avuye Iwawa, amaze kugera ku rwego rwo gukora ibikoresho byo mu rwego rwo hejuru, bikoze mu mbaho za libuyu atagikora ibikozwe na gereveriya na sipure gusa.
Omar avuga ko ubundi iyo yakoze byanze bikunze abasha kwinjiza amafaranaga 4000, n’ubwo ajya ayarenza rimwe na rimwe.
Muri ibyo bihumbi bine atangamo umusoro w’igihumbi ku gikoresho yabashije gukora cyangwa yagurishije. Gusa avuga ko aramutse abonye uburyo akagurizwa amafaranaga ashyitse yakwagura ibikorwa.
Ati “Ubu mfite konti muri Equity bank, numva uwamfasha nkabona inguzanyo nabasha kwagura ibikorwa byange, nkarangura imbaho nyinshi nkajya nkora amasoko manini. Nibwo nazabasha kugera ku kintu gifatika cyane nazanifashisha mu busaza, nkurikije uyu mwuga wacu w’ububaji.”
Inshuti ze nazo zishimira gukorana nawe zikavuga ko zatangajwe n’ukuntu umuntu uje vuba nka Omar yaje azi gukora ibintu byose.
Umwe yagize ati “Sinzi aho yigiye ariko Omar ateye ubwoba, nta kintu atazi gukora mu bubaji.”
Siwe gusa ushima iby’iwawa
Si urubyiruko rwaciye ku kirwa cya Iwawa mu bihe byatambutse, ruvuga ko kuba Iwawa byabagiriye umumaro cyane, kuko n’abashoje igihe cyo kubayo vuba aha bashima ibyiza byaho ndetse bakanavuga ko imigambi bafite ari myiza.
Thierry Ishimwe Mahanga, aheruka gusoza amahugurwa mu kiciro cya kane cy’abavuye Iwawa, bahawe impamyabumenyi tariki ya 15 Kamena 2013, avuga ko asubiye mu muryango ari undi muntu mushya, uzira ibiyobyabwenge, kandi imigambi y’ibyiza agiye gukora, ikaba ari myinshi mu mutwe we.
Aragira ati “Njye nari narinariwe kwiga ngeze mu wa gatanu. Nigaga muri Kagarama secondary School, nari narabaswe n’ibiyobyabwenge, cyane cyane urumogi. Ubu narabiretse burundu, nta n’ubwo nzongera ndateganya ko nzahita nkomeza ishuri nkarangiza segonderi.”
Mahanga ukomoka mu karere ka Musanze avuga ko kubera ibyo bigishirijwe Iwawa, afite umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto, kandi ateganya ko nawushyira mu bikorwa uzamubyarira inyungu nubwo umwuga yigiye Iwawa ari ubwubatsi.
Aba basore babiri kimwe n’abandi bagenzi babo, bashoje mu byiciro bitandukanye, bishimira ibyiza bakesha Ikigo ngororamuco giteza imbere Imyuga cya Iwawa, bavuga ko bahungukira byinshi birimo no kubana na bagenzi babo bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima.
Ikigo ngororamuco cya Iwawa, (Iwawa Rehabilitation and Vocational Development Centre = IRVDC), kuva cyashingwa muri Gashyantare 2010, urubyiruko rw’Abanyarwanda bagera ku 3.977 bari barishoye mu biyobyabwenge n’ubuzererezi, bamaze kunyuzwa muri iki kigo.
Inkuru bifitanye isano: http://igihe.com/amakuru/article/iwawa-urubyiruko-655-rwari
Foto Fiacre



















TANGA IGITEKEREZO