00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Abafite abagabo bakunda umupira batewe impungenge n’amasaha igikombe cy’isi kibera

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 June 2014 saa 03:05
Yasuwe :

Bamwe mu bagore batuye mu Mujyi wa Kigali bafite abagabo bakunda umupira w’amaguru baravuga ko babangamiwe bikomeye n’imikino y’igikombe cy’isi iri kubera muri Bresil kubera amasaha irangirira.
Mu kiganiro bamwe muri abo bagore batuye mu Murenge wa Nyamirambo, Rwezamenyo na Gitega bahaye umunyamakuru wa IGIHE nyuma y’umukino wa mbere wahuzaga ikipe ya Brazil na Croatia, bagaragaza ko babangamiwe n’igihe iyi mikino ibera kuko imyinshi iba mu gicuku.
Aba bagore bagaragaje ko babangamiwe (…)

Bamwe mu bagore batuye mu Mujyi wa Kigali bafite abagabo bakunda umupira w’amaguru baravuga ko babangamiwe bikomeye n’imikino y’igikombe cy’isi iri kubera muri Bresil kubera amasaha irangirira.

Mu kiganiro bamwe muri abo bagore batuye mu Murenge wa Nyamirambo, Rwezamenyo na Gitega bahaye umunyamakuru wa IGIHE nyuma y’umukino wa mbere wahuzaga ikipe ya Brazil na Croatia, bagaragaza ko babangamiwe n’igihe iyi mikino ibera kuko imyinshi iba mu gicuku.

Aba bagore bagaragaje ko babangamiwe cyane n’igihe iyi mikino izajya irangirira, bakaba bavuga ko nta kwitabwaho n’abagabo babo bazajya babona (nta care).
Utetiwabo Zamda w’imyaka 24 ubana n’umugabo uzwi ku zina rya Hussein Mubirigi ukunda umupira cyane, avuga ko yatangiye guterwa impungenge zikomeye n’iyi mikino kubera igihe izajya irangirira.

Ati “Rwose natangiye kugira impungenge nyuma y’uko umugabo wanjye ambwiye ko azareba imikino yose y’igikombe cy’isi, kandi yambwiye ko umukino wa nyuma uzajya utangira saa sita z’ijoro. Ubwo se koko yajya angeraho ryari? Tukaganira ryari? Mwibaze ko none nari nihanganye tujyana kureba umukino wa mbere ariko kubera uburyo natashye bwije nahise mbona ko bitazoroha na gato”.

Tuyisenge Carine utuye mu Murenge wa Nyakabanda, we avuga ko ahangayikishijwe gusa n’igicuku umugabo we azajya atahamo.

Tuyisenge ati “None se ko umugabo wanjye yambwiye ko ari ngombwa ko azareba hafi imipira yose kandi nta televiziyo tugira aho dutuye, kandi ibyo byose bigahura n’uko aba afite akazi agomba kuba yagezeho saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo. Rero nibaza uburyo azajya arara agenda amajoro nkabiburira igisubizo naho ibyo kubonana byo birumvikana ko bikomeye”.

Karimunda Madjidi umugabo w’imyaka 39 ufana ikipe y’u Bwongereza yabwiye IGIHE ko we yamaze kumenyesha umugore we ko agomba kuzihanganira amajoro azajya ataha bitewe n’uko acitswe n’umukino n’umwe w’igikombe cy’isi yababara cyane.

Karimunda yagize ati “Mu by’ukuri umugore wanjye ndamukunda kandi arabizi ko kenshi duhorana. Turahorana naho igikombe cy’isi ni imbonekarimwe, rero namubwiye ko agomba kubyihanganira kandi ikitwa ‘care’ irushanwa nirirangira nzazimuha nk’ibisanzwe ku bwinshi”.

Umukino w’igikombe cy’isi uzajya uba ku isaha ya hafi uzajya uba saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, uwa nyuma ukazajya uba saa sita z’ijoro.

Igikombe cy’isi cya 2014 kiri kubera muri Bresil, kikaba ari ku nshuro ya 20 ndetse bikaba biteganyijwe ko kizarangira tariki ya 23 Nyakanga 2014.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages