Bamwe mu rubyiruko rutandukanye batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane abahungu bagaragaza ko babangamiwe cyane n’uburyo abakobwa benshi b’iki gihe basigaye baragize gukuramo inda ikintu cyoroshye cyane.
Uku kubangamirwa n’uburyo iki cyaha cyo gukuramo inda gisigaye ari ikintu cyoroshye ku bakobwa ngo bikaba biterwa n’uko hari abaziterwa none, ejo ugasanga nta nda imurangwaho.
Iki kintu kikaba cyaratumye umunyamakuru wa IGIHE agirana ikiganiro na bamwe mu rubyiruko rutandukanye bagira icyo babivugaho.
Munezero Hussein utuye mu Karere ka Nyarugenge yabwiye IGIHE ko abakobwa bo muri iyi minsi bamaze kumva ko gukuramo inda byoroshye cyane.
Munezero yagize ati “None se utera umukobwa inda none hashira iminsi mike, wenda mupfa nk’akantu gato ejo ukumva umukobwa akubwiye ko nta nda yawe yigeze atwita, ahubwo yakubeshyaga mu rwego rwo kukugerageza ngo arebe ko umukunda gusa, kandi nyamara yarayikuyemo”.
Byukusenge Aimable utuye mu Murenge wa Mageragere avuga ko mu buzima bwe atazigera yibagirwa uburyo umukobwa bigeze gukundana mu bihe bishize yamukuriyemo inda.
Ati “Umukobwa twakundanaga yambwiye ko atwite, ariko kuko yifuzaga ko twahita tubana ndabimwangira nibwo nyuma y’ibyumweru bibiri yambwiye ko inda yavuyemo mu gihe we yituraga hasi, nanjye mbura icyo nakora ndabireka”.
Yakomeje agira ati “Nabuze icyo nakora mbura n’uwo nabibwira kuko nta n’umuntu nari narabwiye ko atwite, ariko icyambabaje cyane ni uko nyuma y’ibyo, nta n’iminsi myinshi twamaranye kuko twahise turekana”.
Nzamukosha Liliane umukobwa w’imyaka 29 utuye mu Murenge wa Nyakabanda nawe yemeza ko nta mukobwa ugipfa gutwita ko abikora iyo yabishatse.
Yagize ati “Erega muri iyi minsi nta mukobwa ugipfa gutwita kubera ko kenshi na kenshi uwo bibayeho agatwita, ahita bagenzi be bamufata nk’ikigoryi kuko uko zisigaye zijyamo ku bwinshi ni ko zinasigaye zikurwamo”.
Dr Ngezahayo Leo umuganga ushinzwe kuvura indwara z’abagore mu bitaro bya CHUK yabwiye IGIHE ko inda ishobora kuvamo mu buryo bubiri; ishobora kuvamo mu buryo bwizanye n’uburyo bwo kuyikuramo busanzwe, ndetse agaruka no ku ngaruka zabyo.
Dr Ngezahayo yagize ati “Kuvamo kw’inda biterwa n’ibintu bitandukanye, ariko 50% impamvu ya mbere ituma ishobora kuvamo ni imiterere kamere y’iyo nda, bitewe n’icyo twakwita amakosa y’intanga ziba zahuye zikarema ikintu kidatunganye aho gitangira gukura umubiri ukagikuramo. Icya kabiri ni ibibazo by’indwara z’amaraso mu gihe udutsi twayo twacitse kubera ko inda iba iri muri nyababyeyi bityo umubiri ukayikuramo”.
Agaruka ku bantu bazikuramo agira ati “Naho abantu bazikuriramo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hari abazikubaganya zikavamo, hari n’abafata imiti, abazikurwamo hakoreshejwe ibyuma bitandukanye kandi ari bibi kuko bibakomeretsa ndetse bikabatera kuva amaraso menshi, binabatera za mikorobe”.
Ese n’izihe ngaruka zo gukuramo inda?
Dr Ngezahayo Leo yagize ati “Ingaruka ya mbere yo gukuramo inda ni urupfu, iya kabiri ni ukuva amaraso menshi cyane kuko iyo bari kuyikuramo bacokoza ahantu henshi ariko bajombamo ibyuma, kuko nyababyeyi ibamo inda iba irimo amaraso menshi, icya gatatu ni uko bitera uburwayi bwa mikorobe kubera ibikoresho bakoresheje biba bidasukuye.
Hari ibimenyetso bigaragara ku muntu wakuyemo inda?
Dr Ngezahayo Leo yagize ati “Nk’iyo umuntu aje ava amaraso akakubwira ko adaheruka imihango ayiheruka nyuma y’amezi atatu cyangwa abiri kandi aribwa mu nda kenshi na kenshi usanga ari inda yavuyemo gusa ubimenya amaze gusuzumwa.
Ese abahungu bafata bate umukobwa wakuyemo inda?
Bamwe mu bahungu batandukanye bemeza ko kubona umukobwa w’umusirimu cyangwa se umunyamujyi utwita nta mugabo muri iyi minsi bigoye cyane kuko ahanini benshi muri bo bamaze kumenya uko inda zikurwamo n’abazibakuriramo.
Shema Hamidu utuye ahitwa mu Kamenge mu Murenge wa Kimisagara avuga ko kuri we umukobwa wakuyemo inda adashobora kumukunda kuko amufata nk’umwicanyi.
Shema yagize ati “Nawe yakwica, njye aho kugira ngo mpe umukobwa amafaranga yo gukuramo inda kandi ari njye wanayimuteye simbizi. Njye ahubwo abimbwiye twahita tujya muri Leta”.
Mihigo we yagize ati “Ubu umuntu atera inda umukobwa agahita abibwira abantu kuko iyo abigize ibanga ihita ikurwamo ako kanya”.
Ese hari abahungu bashobora gutanga amafaranga yo gukuramo inda bateye?
Mutungwa Paul w’imyaka 33 we yabwiye IGIHE ko kenshi na kenshi umuhungu wemera ko umukobwa amukuriramo inda aba atamukunda.
Ati “Udakunda umukobwa nta cyakubuza kumuha amafaranga ngo ayikuremo kuko uba utinya guseba. Erega ushobora kuryamana n’umuntu utamukunda cyangwa udateganya kubyarana nawe!”
Yakomeje agira ati “Ni nk’umukobwa iyo atagukunda ntushobora kumubwira ngo azakubyarire ngo yemere. Rero inda zikurwamo kenshi biterwa n’uko ababa baziteranye baba badakundana ahubwo baba baryaryana”.



















TANGA IGITEKEREZO