00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kigali: Bamwe bemeza ko "The vert" ibafasha kurangiza inshingano z’urugo

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 14 June 2014 saa 07:45
Yasuwe :

Mu gihe bimenyerewe ko abantu benshi bakoresha imbaraga zabo karemano mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, hari bamwe mu basore n’ abagabo batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu duce twa Biryogo, Gitega na Nyamirambo bavuga ko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina batanyoye icyayi kimerewe ku izina rya "The vert" cyangwa "Tangawizi". Iki cyayi kiba kiri ku mafaranga atarenze 100.
Umunyamakuru wa IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakunze kunywera "The vert" (Green Tea) cyangwa ikawa mu (…)

Mu gihe bimenyerewe ko abantu benshi bakoresha imbaraga zabo karemano mu gihe bakora imibonano mpuzabitsina, hari bamwe mu basore n’ abagabo batuye mu Mujyi wa Kigali cyane cyane mu duce twa Biryogo, Gitega na Nyamirambo bavuga ko badashobora gukora imibonano mpuzabitsina batanyoye icyayi kimerewe ku izina rya "The vert" cyangwa "Tangawizi". Iki cyayi kiba kiri ku mafaranga atarenze 100.

Umunyamakuru wa IGIHE yaganiriye na bamwe mu bakunze kunywera "The vert" (Green Tea) cyangwa ikawa mu Biryogo kwa Mzehe Kanubi, nuko kimwe cya kabiri mu rubyiruko rwari aho bemeza ko bayinywa bashakisha imbaraga zibafasha mu gihe bagiye gukora imibonano n’abakunzi cyangwa abagore babo.

Mutuyimana Ashirafu utuye mu Kagari ka Biryogo ahagana kwa Nyiranuma, avuga ko mu myaka ibiri amaze yinywera "The vert" na tangawizi azi akamaro kabyo ndetse ko nta na rimwe ashobora gutekereza gukora imibonano mpuzabitsina atabinyoye.

Mutuyimana yagize ati “Njye kuva aho nanywereye ’The vert", inzoka zose nari ndwaye n’umugongo bigakira nahise nyikunda. Nyuma rero yo kuvumbura ko ituma ngira ingufu ntabyo kurangiza vuba, sha nahise nsinya ko nta munsi n’umwe nzasiba kuyinywa cyane cyane mu gihe niteguye kubonana n’umugore wanjye”.

Musirikare Omar w’imyaka 27 utuye mu Mudugudu wa Buhoro mu Murenge wa Rwezamenyo, we yagize ati “None se koko mubona abantu baragize kunywa "The vert" umuco mukagira ngo nta kamaro igira? Ni njye uzi akamaro kayo na tangawizi, kuko maze igihe kinini mbinywa".

Ese The vert (Green Tea), tangawizi n’ikawa binyweshwa iki?

Benshi mu bakunzi ba "The vert" na tangawizi bigura amafaranga ari munsi y’ijana (100) mu duce twavuzwe haruguru, bameza ko akenshi biherekezwa n’ubunyobwa.

Nkusi Philipe utuye mu Murenge wa Nyakabanda, we avuga ko impamvu akunda kunywesha the vert na tangawizi ubunyobwa, ari uko bufite icyo bwongerera umuntu.

Nkusi ati “Impamvu dukunda kubinywesha ubunyobwa si ibanga birazwi cyane ko ubunyobwa bwongera amasohoro, iyo niteguye kubikora nabwo ndaburya ni na cyo gituma bamwe bakunze kubisomeza ubunyobwa”.

Gusa ikawa na Tangawizi ndetse n’iyi Green Tea (The vert), benshi banenga isuku nke irangwa aho bigurishirizwa, ndetse hakaba hari n’abatabura kugira amakenga ko hari ibindi bintu bishyirwamo mu ibanga bitewe n’uko ibi binyobwa bikunzwe kandi binaharawe na benshi.

Akarusho kuri iyi The vert, ikawa ndetse na Tangawizi ni uko bigurishirizwa ndetse bikananywerwa ku muhanda, mu gihe kurira ku muhanda bisa nk’ibihabanye n’ umuco nyarwanda.

Abasaza nabo ntibayitangwaho
Isuku y'ahategurirwa the vert irakemangwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages