Yize amashuri abanza ari umukobwa, ariko uko yagendaga asatira ubwangavu ibintu byaje guhinduka, agenda agaragaza ibimenyetso by’uko ari umuhungu. Ibi bikaba byaraje no kwemezwa n’abaganga.
Kuri ubu agize imyaka 24 y’amavuko, akaba avuka mu Mujyi wa Kigali. Yakuze yitwa umukobwa, inshuti n’abavandimwe bari bazi ko ari umukobwa, ariko imisemburo y’imbere mu mubiri we yagaragazaga ko ari umuhungu nk’uko byaje kugaragazwa na muganga.
Mushiki w’uyu muhungu, yatangarije IGIHE ko yageze mu myaka y’ubwangavu ibimenyetso by’umukobwa uri muri icyo kigero bitagaragaraga (kumera amabere, kujya imugongo, akajwi kanyorotse n’ibindi) ahubwo hakigaragaza cyane iby’uko ari umuhungu (kugira ibizigira, ijwi rihinduka iry’abagabo, hatangira no kumera ikindi gitsina-gabo).
Abaganga bemeje ko ari umuhungu
Mushiki we akomeza agira ati “Mu mwaka wa 2007 yatangiye kugaragaza ibimenyetso by’uko ari umuhungu; nyuma yo kumujyana mu bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ibizamini birakorwa, ibisubizo bikagaragaza ko ari umuhungu. Icyo gihe yari yaratangiye kumera ubwanwa, ijwi ryarabaye nk’irya abahungu n’ibindi.”
Akomeza avuga ko ibi bizamini byakozwe n’umuganga w’Umudage witwa Yan, byaje kwemeza ko uyu mwana atari umukobwa ahubwo ari umuhungu, imisemburo nk’uko imisemburo (Hormones) na yo yabigaragazaga.
Uyu muganga ngo yakomeje kumukurikirana, aramubaga ndetse anamutera imisemburo, ariko ngo haracyari byinshi byo gukorwa kugira ngo uyu wavutse ari umukobwa abe umuhungu nyirizina.
Ati “Abaganga badusobanuriye ko habayeho kwirema nabi kw’igitsina kuko uko yagendaga akura wabonaga ko igitsina cy’abahungu kigenda kimera, iruhande rw’ahari igitsina cy’umukobwa, ariko mu by’ukuri imisemburo y’abahugu ikaganza iya gikobwa. Kuri ubu uretse ibyo bimenyetso bigaragaza ko ari umuhungu, hari ibintu bimwe na bimwe by’abakobwa yakomeje gukora , nko kunyara yicaye... ”
Umuryango wakoze ibyo ushoboye, ubushobozi buba buke
Guhera mu mwaka wa 2007 kugeza mu mwaka wa 2010, ababyeyi b’uyu mwana bamuvuje uko bashoboye, ariko ubushobozi bubabana buke, dore ko ibyo basabwaga gukora ari byinshi harimo no kujya mu rukiko basaba ko amazina yiswe y’umukobwa yahinduka akitwa ay’abahungu nk’uko yabyifuzaga.
Mushikiwe ati “Yize amashuri abanza ari umukobwa, arinda ajya mu cyiciro rusange arakirangiza. Byadusabaga guhinduza ibyangombwa byose bigaragaza ko ari umukobwa, urumva ko na byo ari inzira ndende kandi na yo isaba izindi mbaraga. Musaza wajye yahise agira ikibazo cy’ihungabana muri we, arigunga mbese ubona ko yatewe isoni n’uwo ari we mu gihe abantu bo hanze bamuzi nk’umukobwa we akaba yaramaze kumenya ko ari umuhungu .”
Mushiki we akomeza avuga ko, batazi icyo bakora ndetse ko batazi n’ivuriro bajya kuvuza ho.
Nubwo bidakunda kubaho cyane ku bantu, Abaganga bemeza ko bibaho ndetse ko iyo byamenyekanye hakiri kare, umwana aba ashobora gushakirwa izina rishobora kitwa umuhungu cyangwa umukobwa.
Abantu bavuka gutya babanje kwitwa hermaphrodite (byitirirwa ibimera n’inyamaswa byakuze muri ubu buryo), nyuma biza kugaraga ko hari benshi bigaragara ko bahinduka bageze mu myaka y’ubukure batangira kujya babita “intersex.”
Reba video (iri mu Cyongereza) igaragaza abandi bakobwa bamenye ko ari abahungu bageze mu bwangavu:



















TANGA IGITEKEREZO