Muhoza (amazina yahinduwe) utuye mu Kagari ka Biryogo, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Nyarugenge yemera ko yicuruza ariko akabikorera hanze y’u Rwanda cyane cyane i Kampala muri Uganda.
Ashimangira ko ikibimutera ari uko abagabo bo mu bindi bihugu babahonga amafaranga menshi. Buri mpera z’icyumweru yerekeza i Kampala muri Uganda azi neza ko azakorera akayabo akagaruka a mu Rwanda ameze neza.
Muhoza yemeza ko buri ku wa Kane saa kumi n’imwe za mu gitondo aba ari muri Gare ya Nyabugogo ateze bisi agiye muri Uganda.
Yagize ati “ Iyo ndi i Kampala nshakisha amafaranga mu Kabyiniro bita Ange Noir (Ange Noir Discotheque Kampala) cyangwa aho abakora umwuga w’uburaya b’i Nalukolongo bahagarara nijoro. Akabari kaba karimo abagabo bafite amafaranga, kandi binazwi cyane ko Abagande bakunda Abanyarwandakazi, usanga baba baduhonga menshi bitandukanye n’abagabo b’ino aha.”
Yakomeje avuga ko iyo ari i Kampala, mu ijoro rimwe ashobora no gukorera amashilingi yo muri Uganda agera ku bihumbi 100 (ajya kungana n’amafaranga ibihumbi 28 y’u Rwanda) mu gihe i Kigali no gukorera ibihumbi 10 biba bigoye cyane ku bakora uburaya baciriritse…
Zimwe mu ngorane Muhoza ahura nazo rimwe na rimwe zirimo guhohoterwa n’abakobwa n’abagore bo muri Uganda bicuruza bamuziza ko aba yaje kubatwara abagabo cyangwa se kwiba abagabo baryamanye.
Uretse uyu mukobwa werura akagaragaza ko ajya kwicuruza hanze kandi ku bushake, hari n’abandi bemeza ko bajya kwicuruza muri ibyo bihugu bitewe na bagenzi babo bababwira ko abakoreye uburaya hanze y’u Rwanda babayeho neza kandi ntawe ubareba nabi kuri kavukire.
Hari na bashoferi batwara amakamyo ajya muri Uganda, Kenya na Tanzaniya bemeza ko na bo muri weekend bakunze kubona abakobwa babasaba lift (kubatwara) berekeza mu bihugu by’ibituranyi kuko baba banga gutegesha amafaranga yabo ahantu bamenyereye.
Biziyaremye Saidi utwara ikamyo ijya muri Uganda, Tanzaniya na Kenya ahamya ko abenshi mu bajya mu bihugu by’amahanga baba ari injijuke kuko baba bavuga indimi z’amahanga, nk’Icyongereza n’Igiswahili, neza.
Yagize ati “None se uragira ngo umukobwa utarize yatekereza kujya gukorera uburaya i Kampala cyangwa muri Congo n’ahandi buri Cyumweru? Yabitekereza ate se ari injiji atarize nta rurimi na rumwe azi ? Yamenya se ashaka umugabo ate nta rurimi azi?”
“[…] Hari uwo njye natwaye ambwira ko yiga muri Kaminuza ariko naje gutungurwa ubwo nari ndi kuzenguruka i Kampala ninjoro ari gukubitwa n’abandi bakobwa b’Abagande bapfa ko yari abatwaye abagabo.”
Gusa ngo abakobwa bajya hanze babeshya ko bagiye kurangura kugira ngo hatagira umenya ibyabo.
Kuba hari Abanyarwandakazi bagaragara mu ngeso yo kwicuruza mu bihugu by’abaturanyi ni kimwe mu byo bamwe bashingiraho bemeza ko bifite uruhare mu bibazo by’icuruzwa ry’abangavu babeshywa ko ubuzima bwo hanze ari bwiza kuruta ubwo mu Rwanda.
Gusa kuri ubu inzego zishinzwe umutekano ndetse ubuyobozi biri maso ku kintu cyose cyakomokaho icuruzwa ry’abantu.



















TANGA IGITEKEREZO