Ubu bushakashatsi bwasohotse kuwa Kabiri mu kinyamakuru cy’Abanyamerika cyandika ku buvuzi, JAMA Internal Medicine bwakozwe hagendewe ku makuru yakusanyijwe muri gahunda yo kumenya uburyo indwara zifata udutsi tujyana amaraso mu mutima zigenda zikura mu rubyiruko (Coronary Artery Risk Development in Young Adults, CARDIA).
Bwakorewe ku bantu ibihumbi bitanu bafite hagati y’imyaka 18-30, batangiye gukurikiranwa mu 1985 na 1986; muri bo harimo abagore b’abirabura n’abazungu 1 234 batari barwaye diabète ubwo iyi gahunda ya CARDIA yatangiraga.
Mu gihe cy’imyaka 3o aba bagore babyaye byibura inshuro imwe, ndetse bakomeza gusuzumwa diabète mu buryo buhoraho. Banasabwaga kandi gutanga amakuru ajyanye n’imirire, imyitozo ngororamubiri ndetse n’igihe bamaze bonsa abana babo.
Nk’uko Xinhua dukesha iyi nkuru yabyanditse, baje gusanga abagore bonkeje kuva ku mezi atandatu kuzamura baragabanyije ibyago byo kwandura diabète ku kigero cya 47%, ugereranyije n’abatarigeze babikora na rimwe.
Umushakashatsi mukuru mu kigo Kaiser Permanente cyakoze ubu bushakashatsi, Erica Gunderson, yavuze ko abonkeje munsi y’amezi atandatu bagabanyije ibyago byo kurwara iyi ndwara ku kigero cya 27%, ibintu byatumye babona ko hari isano rikomeye hagati yo konsa no kwirinda diabète.
Amakuru yabonywe muri ubu bushakashatsi bushya yatumye hongera gushimangirwa ingaruka nziza, konsa igihe gihagije bigira ku mubyeyi n’umwana.
Uretse kuba konsa umwana mu mezi atandatu ya mbere nta kindi umuvangiye bimurinda indwara zirimo umusonga, impiswi, ndetse bikanatuma arushaho gukura neza haba mu bwenge no mu gihagararo, bigira uruhare mu kurinda umubyeyi kwandura indwara zirimo kanseri y’ibere n’iy’inkondo y’umura.



















TANGA IGITEKEREZO