00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki hari abadashobora gusinzira batiyoroshe?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 18 June 2026 saa 08:32
Yasuwe :

Waba uri mu bantu badashobora gusinzira batiyoroshe n’iyo haba hashyushye cyane? None se wigeze utekereza ko ibyo bishobora kuba bitera n’uko wigunze?

Ku bantu bamwe na bamwe, kwiyorosa ntabwo ari ikintu bakora kuko bakonje gusa, ahubwo bibafasha gusinzira. Iyo atabonye ishuka cyangwa ikiringiti cyo kwiyorosa abura amahoro, akigaragura ku buriri yabuze ibitotsi. Ariko yabona icyo yiyorosa agasinzira nk’agahinja.

Iyo myitwarire psychology iyita “somatic self-soothing”. Umubiri wabo ntabwo uba ukeneye ubushyuhe gusa, ahubwo uba ukeneye no kumva utekanye. Ni kimwe n’abantu bakunda gupfumbata umusego. Sisitemu y’imyakura yabo ifata ikiringito nk’ubwirinzi butuma bumva batekanye.

Akenshi iyi myitwarire itangirira mu bwana. Iyo umwana akuze atagaragarizwa urukundo cyangwa se adatekanye, yiga kwishakira umutekano ku giti cye. Yiga guhobera ikiringiti n’imisego kubera ko nta muntu wo guhobera aba afite. Ntibitangaje rero ko gukunda kwiyorosa bishobora no kuba ikimenyetso cy’ubwigunge.

Usibye kuba icyo kiringiti gituma yumva atekanye, kinatuma umubiri we ureka gukora imisemburo itera imihangayiko maze akumva atuje.

Na none umubiri w’umuntu ugenda umenyera ibintu ukora kenshi, bikarangira wumva ko buri gihe ari ko bigomba kugenda. Iyo umubiri wawe wamenyereye ko iyo uryamye uhita wiyorosa, bituma ubura ibitotsi iyo utiyoroshe, kuko biba binyuranyije n’ibyo umubiri wawe umenyereye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages