00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki hari abantu baseka mu bibabaje?

Yanditswe na Migabo Panthera
Kuya 10 February 2026 saa 01:40
Yasuwe :

Wari uzi ko abantu bakunda guseka mu bibabaje baba ari abahanga cyane mu kugenzura amarangamutima yabo? Iyo ukunda kwisanga uri guseka mu bihe bibabaje nko mu kiriyo, uri gutongana n’abantu, cyangwa ufite ubukene, kiba ari ikimenyetso cy’uko ufite ubushobozi bwimbitse bwo kugenzura amarangamutima yawe.

Ntabwo biterwa n’uko ufite uburwayi bwo mu mutwe cyangwa nta mutima ugira. Abantu benshi bahisha amarangamutima yabo cyangwa bakayakabiriza, ariko ubwonko bwawe buhitamo kutagendera mu kigare. Muri pyschology byitwa Incongruous affect cyangwa se Cognitive Processing. Ni uburyo ubwonko bwacu bukoresha mu kwakira ibintu bitubayeho tutari twiteze.

Ibyo bijyanirana no gukunda amashyengo ababaje cyangwa se ‘dark humour’. Abantu bakunda ubu bwoko bw’amashyengo baba bafite ubushobozi buhambaye bwo kugenzura amarangamutima cyangwa se ‘emotional intelligence’, bakarangwa no guhanga udushya, kandi bakoroherwa no gukemura ibibazo.

Ni ba bantu ushobora gutuka, aho kubikomeza bakabiteramo urwenya. Ubwonko bwabo buba bwarashyizeho ubwirinzi bukomeye ku buryo kubababaza biba bigoye. Twavuga ko ari nk’imbaraga zidasanzwe mu mitekerereze n’amarangamutima.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages