00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki uburere bw’abana buharirwa ba nyina?

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 12 July 2014 saa 06:09
Yasuwe :

Hirya no hino mu gihugu, abantu benshi bemeza ko abagore ari bo bita ku burere bw’abana mu gihe abagabo baba bahugiye mu bindi bitandukanye; ubushakashatsi nabwo burabishimangira.
Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bavuga ko badashimishwa no kwita ku burere bw’abana bonyine, kandi umwana aba afite se. Abagabo bakavuga ko hari ibyo baba bahugiyemo bijyanye no gushaka icyateza imbere umuryango muri rusange.
Igikomeje gutera abagore impungenge ngo ni uko iyo umwana agize imico mibi cyangwa (…)

Hirya no hino mu gihugu, abantu benshi bemeza ko abagore ari bo bita ku burere bw’abana mu gihe abagabo baba bahugiye mu bindi bitandukanye; ubushakashatsi nabwo burabishimangira.

Bamwe mu bagore baganiriye na IGIHE bavuga ko badashimishwa no kwita ku burere bw’abana bonyine, kandi umwana aba afite se. Abagabo bakavuga ko hari ibyo baba bahugiyemo bijyanye no gushaka icyateza imbere umuryango muri rusange.

Igikomeje gutera abagore impungenge ngo ni uko iyo umwana agize imico mibi cyangwa agakora amakosa, umugabo adatinya kumubwira ko ari uwa nyina, umwana yaba yakoze neza akavuga (umugabo) ko yibyaye.

Muhawenimana Rose wo mu Murenge wa Murambi mu Karere ka Rulindo yatangarije IGIHE ko adasiganya umugabo we ku bijyanye no kwita ku burere bw’abana, ariko kandi ngo nawe akwiye kubigiramo uruhare.

Ati “Umugabo akwiye guhindura imyumvire, akumva ko uburere bw’umwana nawe bumureba, kuko usanga ari njye abiharira ntagire uruhare mu kumurera kandi burya ni byo bivuna. Iyo mubajije ambwira ko aba atekereza icyizadutunga ukagirango njyewe nirirwa nicaye. Watunga uwo utahaye uburere se!.”

Nyiraminani Louise wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Ndera, we ngo asanga abagabo bumva uruhare rwabo ari ugutera inda gusa.

Ati “Umugabo yumva ko akazi ke ari ugutera inda, ibindi ntubimubaze.Ni ryari wari wasanga umugabo uvanye guhinga n’umugore cyangwa bavanye ku kazi, bagera mu rugo umugabo agaca inzara z’umwana cyangwa akajya gukora isuku mu cyumba cy’abana? Ibyo byose babyita bito bakabiharira abagore.”

Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima hamwe na UNICEF muri Werurwe 2014, hagamijwe kureba imyitwarire ku bijyanye n’uburyo ababyeyi barera abana ndetse n’uko umwana atera imbere bukorewe mu turere 15, ibyagezweho bigaragaza ko abagore bafite ubumenyi kuruta abagabo n’uko umwana yitabwaho.

Mu bijyanye n’uburyo ababyeyi bashyikirana n’abana, ubu bushakashatsi bushingiye ku bibazo byabajijwe mu ngo 2000, bugaragaza ko abagore (abarezi b’abagore) ari bo bashyikirana cyane n’abana kuruta abarezi b’abagabo. Si kenshi usanga ababyeyi b’abagabo bashyikirana n’abana mu bijyanye no gukina, kubagaburira no kubana nabo mu bikorwa nko kuririmba.

Bikaba byaragaragaye ko uruhare rw’umugabo rugarukira gusa mu guhahira urugo no kururinda.

Nyamara nk’uko abasubije ibibazo babibona hari ibyiza bizanwa n’ababyeyi b’abagabo bakunda gukina n’abana, kandi binongera umwuka mwiza mu rugo.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages