Ibi Psychology ibyita “Instrumental support”. Icyo aba ari kuguha gitandukanye n’icyo uba wumva ucyeneye ari cyo “emotional support.”
Kugira ngo usobanukirwe impamvu, ugomba kubanza kumenya imikorere y’ubwonko bw’abagabo. Kuri we, akabaro kawe ntabwo ari amarangamutima gusa, ahubwo ni ikibazo kiba kigomba gukurwa mu nzira. Iyo umubwiye ikibazo cyawe, umubiri we ukora umusemburo wa cortisol utera imihangayiko bigatuma abura amahoro kugeza igihe akemuriye icyo kibazo.
Ikintu cya mbere ubwonko bwe bumutegeka gukora si ukwicara ngo agufashe kurira, ahubwo ni ugushaka icyaguhoza ayo marira.
Aguca mu ijambo akakurundaho ibisubizo amagana kubera ko agukunda. Aba ari gushakisha mu bitekerezo bye byose igisubizo cy’ikibazo ufite kugira ngo wishime.
Kuva akiri umwana, yatojwe ko umugabo nyawe ari utanga ibisubizo. Yatoje kutishingikiriza ku marangamutima ahubwo akishingikiriza ku bikorwa. Aba yumva ko aramutse ananiwe kugufasha gukemura icyo kibazo ntacyo yaba akumariye.
Ubwo rero ubutaha nibigenda bityo, ntuzamurakarire. Uzamubwire uti, ntabwo nkeneye ko unshakira igisubizo cy’ikibazo mfite, ahubwo nkeneye ko unyumva. Maze uzarebe ukuntu agutega amatwi yitonze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!