Ni Umunyarwanda utuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kacyiru, Akagari ka Kamutwa, Umudugudu w’Urugero.

Mu buhamya bwe avuga ko nyuma y’amezi atandatu ageze muri ‘Kenyatta University’ aho yakurikiranaga amasomo mu by’ubuhinzi, yagonzwe n’imodoka hamwe na bagenzi be babiri, binaviramo umwe muri bo kwitaba Imana.

Iyi mpanuka yabaye mu kwezi kwa gatatu ku itariki ya 2 Werurwe 2013, Sibomana ajyanwa mu bitaro amaramo amezi umunani harimo n’uko yamaze ari muri koma nk’uko abivuga.

Ibikorwa by'ubuvuzi yishyuriwe na leta y'u Rwanda , kwitabwaho umunsi ku wundi n'abanyarwanda, diaspora yo muri iki gihugu ndetse na ambasade byatumye yandika ibaruwa ishimira Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame.

Yagize ati “Muri ayo mezi yose nabonye ubutabazi bw’igihugu cyanjye, Abanyarwanda ubwabo, ambasade y’u Rwanda muri Kenya, diaspora nyarwanda muri iki gihugu na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, bose barantabaye.”

Sibomana ntiyibagirwa n’uburyo abarimu n’abayobozi ba Kaminuza yigagamo bamubaye hafi banatungurwa n’umuco wo gutabarana babonanye Abanyarwanda bacicikanaga bita kuri bagenzi babo bahuye n’impanuka.

Ati “Ibi bikorwa bikomeye byankoze ku mutima numva ko nkwiye nanjye gushima. Usibye abangezeho banzanira ibyo nabaga nkeneye bakankurikirana bakamenya uko naramutse, hari ikibazo cyari gikomeye cyo kwishyura ibitaro. Mu kwezi kose namaze muri koma hari ibintu byakozwe bamvura, ntafite ubushobozi bwo kubyishyura ariko leta iranyishyurira, ni ibintu bikomeye cyane. Numvise ntagomba kwirengagiza ineza nagiriwe ngomba gushimira igihugu cyanjye.”

“Gushimira igihugu ni ugushimira Perezida wacyo. Ibi byose bifite aho bituruka.Yatoje abanyarwanda umuco mwiza wo gutabarana n’urukundo, gushyigikirana bituruka ku miyoborere myiza.”

Sibomana yiyemeje gukoresha ubumenyi yavomye muri Kenya yubaka igihugu cye

Nubwo yakoze impanuka agitangira kwiga, Sibomana ntiyacitse intege kuko yaje gusubirayo akomeza amasomo ayasoza mu mpera z'umwaka ushize..

Avuga ko amaze gutekereza uburyo intego yari yamujyanye yayigezeho igihugu kibigizemo uruhare, ari bwo yanditse ibaruwa ashimira Perezida Kagame n’izindi nzego zamubaye hafi.

Yiyemeje gukoresha ubumenyi yahashye ateza imbere u Rwanda nka bumwe mu buryo bwo kudatatira ineza yagaragarijwe.

Ati “Nagiye guhaha ubumenyi ndabubona, aho nzajya hose nzakora ntiganda nzirikana ineza nagiriwe. Ntabwo nayitatira. Aho nzasabwa uruhare rwanjye ngo igihugu gitere imbere, imbaraga zanjye zose nzazikoresha.”

Sibomana Jean Damascène mu gihe yitabwagaho n'abaganga akimara gukora impanuka
Sibomana Jean Damascène mu gihe yitabwagaho n'abaganga akimara gukora impanuka
Sibomana Jean Damascène atangiye gusindagira nyuma yo gushegeshwa n'impanuka
Sibomana Jean Damascène atangiye gusindagira nyuma yo gushegeshwa n'impanuka
Impanuka ntiyamuciye intege, yaje gusubira mu masomo ndetse aranayasoza
Impanuka ntiyamuciye intege, yaje gusubira mu masomo ndetse aranayasoza
Nubwo atarakira neza uburwayi bufitanye isano n'impanuka yagize Sibomana arashima ku bw'ibikorwa yakorewe ngo abe ameze uko ameze ubu
Nubwo atarakira neza uburwayi bufitanye isano n'impanuka yagize Sibomana arashima ku bw'ibikorwa yakorewe ngo abe ameze uko ameze ubu